Bwa mbere mu mateka, kompanyi y’Indege yo muri Israel yatangiye gukorera ingendo mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, ahagana 14h20 z’amanywa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, indege ya Kompanyi yitwa ISRAIR yo muri Israel, yageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho izanye ba mukerarugendo basaga 80 baje gusura u Rwanda.

Ni ubwa mbere mu mateka indege y’iyi Kompanyi igeze ku butaka bw’u Rwanda, ikaba ibimburiye izindi ngendo indege z’iyi Kompanyi zizajya zikorera mu Rwanda.

Dore mu mafoto uko byari byifashe ubwo iyi ndege yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe:

Bamwe muri ba mukerarugendo baje muri iyo ndege baturutse muri israel bbwiye kigali Today ko bishimiye kugera mu Rwanda, dore ko bamwe ari ubwa mbere bari bageze ku mugabane wa Afurika.

Bavuze kandi ko bizatuma abantu beshi barushaho kumenya u Rwanda, bityo abarugenderera biyongere.

Ni byo bagarutseho muri iyi Video iri mu rurimi rw’Icyongereza:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZACYE!

NDACYAYISENGAvincent yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka