Bwa mbere i Musanze ikilo cy’ibirayi kiguze 800 FRW
Hirya no hino mu masoko yo mu Karere ka Musanze, haragaragara impinduka ku giciro cy’ibirayi, aho byazamutse mu buryo butunguranye ikilo kigera ku mafaranga 800, aho bikomeje kwibazwaho na benshi barimo abacuruzi babyo n’abaguzi.
Nibwo bwa mbere mu Karere ka Musanze ikilo cy’ibirayi kigeze kuri ayo mafaranga, nk’ahantu hazwiho kuba igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi dore ko uduce tumwe na tumwe twagiye twitirirwa imbuto z’ibirayi kubera uburyo bihera cyane, niho uzumva abavuga bati dukunda ibirayi byitwa Kinigi.
Mu kuzamuka kw’ibyo biciro, imbuto ya Kinigi niyo iri hejuru aho ikilo kiri ku mafaranga 800, mu gihe izindi mbuto zirimo Kirundo, Kura Useke n’izindi, ikilo kiri ku mafaranga ari hagati ya 720 na 750.
Wakwibaza icyateye iryo zamuka ridasanzwe ry’igiciro cy’igihingwa cy’ibirayi, nk’ikiribwa kiri mu bikunzwe mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego Kigali Today, yanyarukiye mu duce dutandukanye tugize Akarere ka Musanze, mu masoko, mu mirima no mu ma butike, iganira n’abaturage barimo abahinzi, abacuruzi n’abaguzi bagaragaza impamvu zitandukanye zaba zateye izamuka ry’igiciro cy’ibirayi.
Hari bamwe bemeza ko ibyo biciro bidasanzwe, byaba byatewe n’uburyo muri iki gihembwe cy’ihinga ubuhinzi bw’ibirayi butagenze neza kubera izuba ryinshi, abiganjemo abahinzi bakavuga ko iki atari igihe cy’isarura aho ibirayi biba ari bike n’ubyejeje akabihenda.
Hari n’abavuga ko umubare w’abarya ibirayi ugenda wiyongera kuruta abahinzi babyo n’ubuso bihingwaho, ibyo bigatuma abahinzi bazamura ibiciro uko babishatse, niho bahera basaba Minisiteri ifite mu nshingano ibiciro ku masoko (MINICOM), kwiga uburyo hashyirwaho ibiciro ntarengwa by’ibirayi nk’uko bikorwa ku bindi biribwa.
Uwineza Diane umucuruzi w’ibirayi ati "Turi gucururiza mu bihombo, ibirayi ndi kubirangura bimpenze, umuntu yaza kugura nti, ni 800 FRW akikanga agahita yigendera, ubu byatuyobeye twe abacuruzi, ibaze kuba abana banjye bari kwifuza ibirayi nkabaha ibijumba kubera gutinya kugabura ibiryo bihenze".
Arongera ati "Ni ukudukorera ubuvugizi mukareba Minisiteri y’ubucuruzi, igashyiraho ibiciro by’ibirayi nk’uko ibikora ku bindi biribwa, idufashe niyo itureberera".
Mugenzi we ati "Ngeze saa tanu nta n’ikilo ndagurisha kubera uburyo ibirayi byahenze, umuguzi araza wamubwira amafaranga 750 na 800 ntumenye aho anyuze, kandi koko birahenze ntawarenganya umuguzi, nanjye ubwanjye sinatinyuka kubirya kandi mbicuriza, wakorera ibihumbi bibiri ugatinyuka kurya ibirayi biri kugura 800?".
Niragire Maniragaba wari waje mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze guhaha ibirayi, yagize ati, "Mfite imyaka irenga 20, ariko nibwo numvise ko ikilo cy’ibirayi cyageze ku mafaranga 800 na 750, njye birantunguye, kandi ikibitera nuko abahinzi batoroherezwa, aho usanga imbuto ihenze ndetse n’imiti bakoresha ibyo bigaca umuhinzi intege".
Arongera ati "Ingaruka ku muturage ntizabura, urumva umuntu uciriritse ukorera amafaranga 2,000 ku munsi yatinyuka ate kugura ikilo cy’ibirayi cy’amafaranga 800?, urumva niba afite abana batatu ntiyabahaza, Minisiteri y’ubucuruzi ibyigeho ishyireho ibiciro by’ibirayi kuko amafaranga 800 cyangwa 750 ntabwo bikwiye rwose hano i Musanze kandi ariho bihingwa".
Nzabarinda Isaac, umuhinzi w’ibirayi wabigize umwuga utuye mu Karere ka Musanze, aremeza ko impamvu y’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi ari uko atari mu gihe cy’umwero wabyo, akavuga ko ibirayi bizaboneka neza guhera mu kwezi kwa 11.
Ati "Impamvu byazamutse, nta bihari, ahantu turi guteganya gusarura ni hariya muri Nyonirima hafi y’ahabera umuhango wo Kwita izina, ahandi ibirayi nta bihari nibwo turi kuhira no kubagara, ibirayi bizaboneka neza mu kwezi kwa 11, niyo mpamvu y’uku guhenda".
Mu gihe ibiciro by’ibirayi byatumbagiye aho biri kuri 750 FRW na 800 FRW, ibishyimbo nabyo biracyahenze aho ikilo kiri ku 1,000 FRW na 1,200 FRW ni mu gihe ibindi biribwa bihendutse birimo ibijumba ikilo kiri kugura 200 FRW na 250 FRW, ibitoki 300 FRW na 350 FRW.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Biriguterwa nigabanuka ryifaranga ryacu kwisoko mpuzamahanga
Nukuri leta nifashe abaturarwanda ubwo imusanze 1Kg Ari 800rwf ubwo nibijyera mubugesera biraza bigura 900 cg 1000 rwf, umbwire nawe umuntu ufite umuryango azabaho gute? Bugesera 1Kg kigitoki kiragura 500rwf Kandi ikiro kigizwe namabere 5 yigitoki abantu bazabaho gute? Leta nifashe abaturarwanda ishyireho ibiciro byibiribwa biri nibura mwayene. Murakoze!