Busogo nka hamwe mu hageragerejwe Jenoside mbere ya 1994
Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze ni hamwe mu hantu hagaragaye ukwica Abatutsi mbere y’umwaka 1994, ndetse abahatuye bakemeza ko bwari uburyo bwo kugerageza Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa by’ubwicanyi muri aka gace byatangiye mu myaka ya za 1990, aho bamwe mu bagabo bari barize bagendaga bicwa, bigeze mu 1994 biba nko gusoza umurimo watangiwe; nk’uko twabitangarijwe na Samvura Epimaque, Perezida wa IBUKA muri Musanze.
Ati: “Mbere rwose, ubwo bafunguraga gereza ya Ruhengeri, Abatutsi batangiye kwicwa. Mu 1994, umuntu umwe gusa wari waraye i Busogo niwe waharokokeye, abandi bose barabatsemba, kuko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarabinjiye”.
Nyirabiseruka Rachel, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Busogo, avuga ko mbere ya 94, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko hari icyarimo gitegurwa, hagendewe ko mu mashuri abarimu batari bakibiyumvamo kimwe n’abandi banyeshuri.
Ati: “Hari abagiye bahagarika amashuri kubera ibibazo bagendaga bahabonera, wabwira nk’umwarimu ukabona ntabyitayeho. No muri Jenoside wabonaga hari abafite uburenganzira bwo kugira aho bahungira, wowe ugasiga inyuma wabona umugina ukararamo”.
Nshizirungu Aimable, wari utuye muri Busogo, avuga ko kuva mu 1994, abari abasirikare b’Inkotanyi bamaze gutera, batangiye gutotezwa, maze mu mwaka w’ 1992 abantu batari bake baricwa.
Ati: “Muri 92, umubyeyi wanjye witwa Bukumba nibwo yishwe, abitwa ba Gasahani, Rudatinya wari sogokuru aricwa n’abandi benshi. 94 iza ari rurangiza ikuraho. Niho duhera tuvuga ko Jenoside yarimo igeragezwa”.
Nubwo banyuze mu bihe bikomeye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Busogo bavuga ko babashije kurenga ibyo bihe bibi, ubu bakaba barimo kwiyubaka, cyane ko abari abana ubu babaye abagabo bashobora guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Cyakora ibibazo bijyanye n’inyubako biracyagaragara muri uyu murenge ndetse n’ibyo kurihirirwa amashuri ku bana bavutse mbere ya Jenoside ariko bakagira ibyaho byo kudindira none ubu bakaba batararenga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Genocide yatangiye kera sinabisubiramo , keretse utarabaga mu Rda.EX Muri macye Genocide yarateguwe, ubwo mumashuri yisumbuye, za Kaminuza higaga abana b’abahutu gusa , mubuyobozi kuva kukagali, umurenge , Komini, Prefecture, minisiteri zayoborwaga nabahutu gusa, ukongeraho mugisirikare aho nta mututsi wari wemerewe kukinjiramo ubwo genocide irenze iyongiyo niyihe?Icyo narangirizaho nuko bitazongera kubaho ukundi, murakoze.
abaguye i busogo bose baruhukire mu mahoro dore ko ariho genocide yageragerejwe ho no mu bugesera, kandi Imana ikomeze yakire abatutsi bose bwishwe mu mahoro, abarokotse nabo baharanire kubaho neza kandi bigira, ibi nibyo bizubaka igihugu cyacu bikakigira cyiza.