Busingye yemerewe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza

U Bwongereza bwemeje Johnston Busingye, ko ahagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu.

Amb. Johnston Busingye
Amb. Johnston Busingye

Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, yahawe izo nshingano ku itariki ya 31 Kanama 2021, gusa ntabwo Leta y’u Bwongereza yahise imuha uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu, ari nayo mpamvu yari ataratangira izo nshingano.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyatangaje ko bimwe mu byadindije guhabwa ubu burenganzira, ari ibirego byamushinjaga kugira uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku kibazo cy’igarurwa rya Paul Rusesabagina mu Rwanda n’urubanza rwarikurikiye.

Ibi byatumye imiryango itandukanye isaba Leta y’u Bwongereza kwima Busingye uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu, ahubwo agashyirwa ku rutonde rw’abantu bafatirwa ibihano kubera guhonyora amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Icyakora u Rwanda ntirwigeze ruhindura icyemezo rwari rwafashe, ahubwo rwakunze gusobanura ko abitwaza Busingye bagamije guharabika isura y’u Rwanda no kugaragaza Paul Rusesabagina nk’umwere, mu rubanza rwaje kurangira uwo mugabo akatiwe imyaka 25 kubera uruhare yagize mu bitero by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, mu kiganiro cyihariye na The EastAfrican, yavuze ko Leta y’u Bwongereza yamaze kwemeza Busingye, ndetse ko vuba agomba kwerekezayo, aho agomba gutangira inshinganom ze mu gihe ibihugu byatangiye imyiteguro ya CHOGM.

Yagize ati “Bimwe muri ibyo bikorwa bifata igihe; ibihugu bitandukanye bifata umwanya utandukanye kugira ngo ukemure ibyo bibazo. Ntabwo natanga ibisobanuro birambuye kuri iyo nzira, ariko igisubizo ni uko ugushyirwaho kwe byemejwe. Dutegerezanyije amatsiko ko komiseri mukuru [Busingye] agera mu Bwongereza, kandi abo dukorana biteguye gukorana nawe ndetse na Guverinoma y’u Rwanda mu kwitegura CHOGM”.

Ambasaderi w’u Bwongereza yabajijwe niba gutinda kwemeza Busingye hari isano byaba bifitanye n’urubanza rwa Rusesabagina, Omar Daair yavuze ko ishusho igihugu cye cyagize kuri urwo rubanza byose byaganiriweho na Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Amnesty Ishami rya Afurika yavuze ku mugaragaro ko mu rubanza rwa Rusesabagina, hagombaga guhanwa abagize uruhare mu bitero byagabwe muri 2018 na 2019. Twe, kimwe n’abandi bafatanyabikorwa, twagize impungenge ku buryo urubanza rw’icyo kirego rwagenze, kandi izo mpungenge twazigaragarije Guverinoma y’u Rwanda tuziganiraho.”

Busingye agiye guhagararira inyungu z’u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Yamina Karitanyi, wahawe imirimo mishya nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gaze na peteroli.

U Rwanda rurimo kwitegura kwakira CHOGM, izitabirwa n’Igikomangoma Charles n’umugore we, Duchess Camilla. Muri iyo nama kandi nibwo u Rwanda ruzahabwa kuyobora umuryango wa Commonwealth.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka