Busasamana: Akagali ka Nyanza kegukanye umwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya 2011-2012

Akagali ka Nyanza niko kegukanye umwanya wa mbere mu gikorwa cyo kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012 ku rwego rw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, mu muhango wabaye tariki 13/07/2012, ugamije kumurikira abaturage ibyagezweho ku bufatanye bwabo n’ubuyobozi.

Maniragaba Elysé, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza, avuga ko ibikorwa by’ingenzi byatumye yegukana uwo myanya bishingiye ku buhinzi n’ubworozi bwatumye abaturage bashobora kuzamura ubukungu bwabo.

Yagize ati: “Twabashije guhinga ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori ku buso bungana na ha 87 hamwe n’igihingwa cy’imyumbati ku buso bungana na ha 128.”

Mu rwego rw’imiyobore myiza, akagali ka Nyanza kaje ku isonga mu kurangiriza imanza ku gihe zirebana n’imitungo yononwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ikindi cyatunguranye muri aka kagali ka Nyanza, ni uburyo kashoboye kwishyiriraho umurongo wa telefoni abakuru b’imidugudu bifashisha mu guhanana amakuru y’ibyabaye hagamijwe kugira ngo bibumbatire umutekano nk’inkingi y’amajyembere.

Iyo telefoni kandi inifashishwa mu gihe umuturage akeneye umuyobozi w’akagali cyangwa w’umurenge ashaka kugira ibyo amubaza.

Ibanga ryatumye ibyo byose bigerwaho kimwe n’ibindi byinshi ni ukugira umuco wo gukorera hamwe hagati y’abaturage n’abayobozi, ari cyo yiswe “Team Spirit”, nk’uko Maniragaba yakomeje abisobanura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Muganamfura Sylvestre avuga ko imihigo ari igipimo kireberwaho uko abaturage barushaho kwihutishwa mu iterambere ku bufatanye bwabo n’abayobozi.

Muri rusange yishimiye uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ryagenze mu mwaka wa 2011-212, avuga ko aho byagaragaye ko bagize intege nke mu mwaka w’imihigo ya 2012-2013 ari igihe cyo kuzabikosora hashirwamo ingufu zihagije.

Ahakenewe imbaraga kurushaho, nk’uko yabivuze ni muri gahunda yo kongera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kugira ngo abantu batuye mu gice cy’umujyi wa Nyanza bashobora kwihaza mu biribwa kandi basagurire n’amasoko.

Umurenge wa Busasamana ugize n’utugali dutanu aritwo Nyanza, Gahondo, Kibinja, Kavumu na Rwesero ari nayo yaje ku mwanya wa nyuma muri iryo murikabikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho abantu nkaba nibo HE ashaka. COURAGE

yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka