Burya akabenzi gahenda kubera ko abagacuruza batihurira n’aborozi b’ingurube

Aborozi b’ingurube bavuga ko hari abamamyi bakunze kwitambika hagati y’abaguzi b’ingurube na ba nyirazo bigatuma bagurisha kuri make bikabateza igihombo.

Aborozi b'ingurube babangamiwe n'abamamyi bica ibiciro bigahombya aborozi ndetse n'abaguzi b'ingurube
Aborozi b’ingurube babangamiwe n’abamamyi bica ibiciro bigahombya aborozi ndetse n’abaguzi b’ingurube

Babivugiye mu nama y’ihuriro ryabo yabahuje kuri uyu wa 4 Mata 2018, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko ubworozi bw’ingurube buhagaze mu Rwanda, imbogamizi bahura na zo n’uko bazibonera ibisubizo bityo umusaruro wiyongere.

Abo borozi ahanini icyo bahurizaho ni ikibazo cy’isoko ry’ingurube ridahagije, ndetse n’irihari rikitambikwamo n’abitwa abamamyi babicira ibiciro, bakaba barimo gushaka uko isoko ryatunganywa.

Umwe muri bo, Cassien Mutabazi wororera mu murenge wa Masaka muri Kicukiro, yemeza ko isoko rikiri ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Ni ngombwa ko tubona isoko rizwi kuko abamamyi batubangamiye. Baratwitambika bagatuma tugurisha kuri make ngo babone ayabo, umworozi agahomba. Iyo baje kutugurira, ikiro baduha 1000Frw twe tukifuza ko twagurirwa nibura ku 1800Frw kuko ubu bworozi buhenze”.

Yongeraho ko icyo giciro bahabwa gihabanye cyane n’icy’inyama ku isoko kuko ziba zigura nibura ibihumbi 3000Frw ku kiro.

Dr Jean Claude Rukundo, ushinzwe ubugenzuzi bw'amatungo n'ibiyakomokaho muri RAB.
Dr Jean Claude Rukundo, ushinzwe ubugenzuzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho muri RAB.

Shirimpumu Jean Claude, umworozi w’ingurube akaba n’umuyobozi w’iryo huriro, na we avuga ko ubucuruzi bw’ingurube bukirimo ikibazo kuko hari n’izijyanwa hanze mu buryo budasobanutse.

Ati “Isoko ry’ingurube riracyafite ikibazo, nk’ubu hari nyinshi zijyanwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zitwarwa mu makamyo cyangwa zinyura iy’amazi ariko mu buryo butazwi. Biramutse bikozwe neza ni bwo byakungura aborozi”.

Akomeza avuga ko icyo kibazo kiri muri byinshi byatumye iryo huriro rijyaho hagamijwe ko bashyira imbaraga hamwe ngo bagishakire umuti.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho mu kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB), Dr Jean Claude Rukundo, avuga ko kuba umuguzi adahura n’umworozi ari byo biteza ikibazo mu biciro by’inyama z’ingurube ku isoko.

Ati “Nko mu mujyi wa Kigali ubona ko zihenze kubera ko ntaho umuguzi n’umworozi bahurira, buri gihe hagati habamo ‘abakomisiyoneri’ ari bo batuma zizamura ibiciro, ubusanzwe zidahenze. Ku mworozi inyama zigurwa munsi ya 1500Frw ku kiro, aho zicururizwa zikagura 4500FRw”.

Dr Rukundo yongeraho ko iryo huriro ari ryo rigomba gutunganya ubwo bucuruzi kugira ngo abakomisiyoneri babucikemo bityo inyama zihenduke ku isoko kandi n’umworozi yunguke.

Shirimpumu yemeza ko ihuriro ryabo hari byinshi rigenda rigeraho, ko n'ibibazo bafite bizagenda bikemuka
Shirimpumu yemeza ko ihuriro ryabo hari byinshi rigenda rigeraho, ko n’ibibazo bafite bizagenda bikemuka

Ibindi bibazo byagaragajwe muri ubwo bworozi ni ukubona icyororo bigoranye, ibiryo by’amatungo bihenze ndetse n’aborozi badafite umumenyi buhagije muri uyo mwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iri huriro ngewe sindimva icyo ryadufashije kuva ryabaho kugeza nubu,kuko nkaborozi bomucyaro ntituzi ngotwarijyamo dite? Biratangaje kuko natwe bizarangira dufatwa nkabamamyi kuko nanjye binsaba kuvana umusaruro kubiraro nkanjya kuwushakira isoko muri kgl

Nimugerageze mudufashe cyane cyane mutugezeho amakuru yamasoko

Murakoze
vedaste

Vedaste 0788410255 yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Abantu bakunda AKABENZI cyane.Inyama z’ingurube zikora ibindi byinshi turya.Gusa Abaslamu ntabwo barya ingurube.Ngo ni "HARAMU".Mwibuke ko imana yali yarabujije Abayahudi kurya ingurube,mu Isezerano rya kera.Cyokora mu Isezerano rishya,havuga ko umukristu yemerewe kurya inyama zose.Hali amategeko y’imana menshi ya kera yarebaga Abayahudi gusa,atareba Abakristu.Urundi rugero,Imana yategetse Abayahudi Gukebwa (circumcision).Nyamara Isezerano rishya,ntabwo ritegeka Abakristu Gukebwa.Urundi rugero,burya Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi bo muli Israel kubera ko imana yari yarabimye amasambu,isaba ko abandi Bayahudi bazajya babaha Icyacumi kugirango babeho.Byisomere muli Kubara 18:21,22.Icyacumi ntabwo kireba Abakristu,kandi pastors bagomba gukorera imana badahembwa.Kuko Yesu yadusabye twese gukorera imana "ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.Abigishwa be,birirwaga babwiriza ku buntu.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Tujye twiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Benshi bitwaza Bible kugirango barye amafaranga y’abantu.

Gatare yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

yewe ufite ubuyobe kabsa wasomye bible ariko wayisomye nkikinyamakuru

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka