Burkina Faso: Amahanga aramagana ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihe abaturage barishyigikiye

Ku wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, abaturage bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, mu gihe Umuryango w’Abibumbye (UN), Ubufaransa hamwe n’ibihugu bituranyi byo mu karere ka Sahel, bikomeje kunenga iyo Coup d’état.

Abasirikare bafunze Perezida Roch Marc Christian Kabore ku wa mbere, w’iki cyumweru bamuziza ko yananiwe murugamba igihugu kirimo n’imitwe y’abajihadiste.

Igihugu kugeza ubu kiyobowe n’umutwe wiswe Mouvement Patriotique pour la Préservation et la Restauration, ku isonga ryawo hakaba hari Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba.

Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye mu murwa mukuru Ouagadougou, n’amabendera y’igihugu berekana ko bashigikiye abasirikare bafashe ubutegetsi, ndetse bamwe muri bo bari bafite amabendera ya Mali n’ay’u Burusiya, bagamije kwerekana ko bifatanyije n’abasirikare bari ku butegetsi muri Mali.

Ako gatsiko k’abasirikare ku wa mbere nibwo katangaje ko gakuyeho itegeko nshinga, gasesa Guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amateka, kanafunga imipaka.

Gusa ku wa kabiri, katangaje ko gafunguye urujya n’uruza rwo mu kirere n’inzira zo ku butaka ku modoka zitwara imfashanyo, iz’igisirikare ndetse n’izitwara ibyibanze nkenerwa.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yavuze ko iyo Coup d’état itemewe, avuga kandi ko demokarasi ari yo ikwiye kwimakazwa. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yamaganye iyo Coup d’état, yongera gusaba ko Perezida Kaboré arekurwa bidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka