Buri wese arasabwa kugira ibibazo by’umuryango ibye - Minisitiri Uwimana
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arasaba buri wese kugira ibibazo by’umuryango ibye, bityo ubwo bufatanye butume Igihugu kigira imiryango myiza.

Ibi Minisitiri Uwimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, aho yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo yavugaga ku buryo bwo kurera abana neza, ahanamurikiwe ikoranabuhanga rizajya ritanga amakuru ajyanye no kurera umwana (Itetero Mobile App).
Iri koranabuhanga riri mu matelefone no muri za mudasobwa, ni urubuga ruzajya rufasha ababyeyi kugira amakuru, inama n’ubumenyi kugira ngo babashe kujya baha abana uburere buboneye.
Minisitiri Uwimana yasabye abantu bose gufatanya mu kurinda ubuzima bw’abana, kandi ibyo ngo bihera mu muryango.
Yagize ati “Turabasaba kuba abafatanyabikorwa mu kurinda ubuzima n’uburere bw’abana. Mwirinde amashusho n’amakuru bigira ingaruka ku buzima bw’umwana. Hari byinshi twishimira twagezeho nk’Igihugu dufatanyije, ariko ibyo dukora byose kugira ngo bigire impinduka, biradusaba gufatanya no kugira ibibazo by’umuryango ibyacu,buri wese akabigira ibye”.
Ati “Buri wese hano yavukiye mu muryango kandi anawubarizwamo, ariko ibikorwa byacu, imvugo n’imyitwarire yacu nabyo bigira ingaruka ku muryango, nkaba nagiraga ngo mbasabe duhuze umurongo ku byo dukorera umuryango, kugira ngo twuzuzanye kandi impinduka zigaragare”.
Yakomeje asaba abafatanyabikorwa kwegera umuryango, bakawutoza kugira uruhare mu biwukorerwa.

Umwe mu bana bitabiriye icyo gikorwa, yagarutse ku mpamvu hari abana bakomeza kujya mu muhanda n’ubwo hari abawuvamo.
Ati “Hari abana baba mu muhanda, hakaza abawubakuramo bakajyanwa mu muryango, ariko nyuma hakaza abandi. Ibyo byose biterwa ahanini n’intonganya zikunda kuba hagati y’ababyeyi, aho kugira umwana ahore arira agahitamo kujya mu muhanda. Aho kugira ngo rero turwane no kuvana ba bana mu mihanda, ahubwo twarwanye no kuganiriza ba babyeyi bakaba bakwisubiraho bakabana neza”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagarutse ku byo bakuye mu bukangurambaga ku buryo bwo bunoze bwo kurera abana bwabaye muri Kamena uyu mwaka, aho ngo ababyeyi bivugiye ko badafite umwanya wo kwita ku bana.
Ati “Ababyeyi bavuze ko badafite umwanya uhagije wo gutanga uburere buboneye, bitewe n’uko igihe kinini ngo bakimara bagiye kubashakira imibereho. Icyakora bavuze ko banafite ubumenyi buke mu burere buboneye bakwiye guha umwana”.
Ibibazo nk’ibi n’ibindi bibangamira uburere buboneye bw’umwana, biri mu byo Itetero Mobile App ije gukemura, cyane ko izajya inyuzwaho amakuru ajyanye n’uburere buboneye bw’umwana, kandi akajyanishwa n’imyaka y’uyareba ndetse n’agace aherereyemo kugira ngo arusheho kubafasha.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yanitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo UNICEF, Save the Children, Imbuto Foundation n’abandi, hakaba kandi hari hari n’abana ari nabo basusurukije abitabiriye icyo gikorwa, mu mbyino n’indirimbo.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|