Buri mwaka u Rwanda rwunguka abaturage bangana n’abatuye akarere kamwe k’igihugu
Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’abaturarwanda, kuko imibare igaragaza ko buri mwaka u Rwanda havuka abana bangana n’abaturage batuye akarere kamwe k’igihugu.
Mu kiganiro uru rubyiruko rwahawe ku bwiyongere bw’abaturage, Senateri Gasanmagera Wellars watanze iki kiganiro yahaye urubyiruko, kuri uyu wa Gatanu tariki 29/06/2012, ku guhangana n’ubwiyongere kubera abana ibihumbi 300 bavuka buri mwaka.
Yibukije ko iyi ari imwe mu mbogamizi zo kutagera ku iterambere rirambye, kuko umubare w’abaturage ugenda uruta kure umutungo kamere w’igihugu, cyane cyane uw’ubutaka.
Gasamagera, umuyobozi mukuru mushya w’Ikigo RIAM, cyigisha iby’Ubuyobozi, Imicungire y’Abakozi n’Ibintu, agaragaza impungenge z’uko mu gihe kizaza hashobora kuvuka ibibazo biruta ibiriho, niba hatabayeho gukaza ingamba zo kuboneza urubyaro no kudashingira imirimo yose ku buhinzi.
Ati: ”Za Bugesera n’Umutara hari amashyamba (Parki) mu myaka mike cyane ishize, ubu haratuwe cyane. Muri iki gihe nta muntu ukiraza umurima, barakoresha amatoni n’amatoni y’ifumbire, ese ibi murabona birambye!”
Urubyiruko rwitabiriye ibyo ibiganiro rwemera ko izo mpungenge zifite ishingiro, bakavuga ko bagiye kujya baganira na bagenzi babo ku ngingo zijyanye no kwitegurira ejo hazaza heza.
Jean Damascene Sirikare, umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yemeza ko azabyara abana babiri, nabo ariko ngo bigaragara ko ari benshi akurikije amikoro make ya buri muntu.
Nyamara ariko ngo icyizere cyo kuboneza urubyaro kuri benshi mu rubyiruko kiracyari gike, bitewe no kubura ubukangurambaga ndetse n’ubushobozi bwo kurwanya ubukene n’ubujiji, nk’uko umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Brenda Uwayezu yabitangaje.
Ati: ”Abenshi muri twe ntitubona abayobozi twitoreye, baza kutubaza no kumva ibibazo dufite”.
Bimwe mu bibazo urubyiruko rugaragaza nk’imbogamizi yo kutagera ku iterambere rirambye, ni ubukene n’ubushomeri, gutwita batabiteguye bikajyana no kwandura Sida, ndetse n’ubuzima bugenda burushaho guhenda.
Ibiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu Iterambere ry’igihugu bamwe muri bo bitabiriye i Kigali, bibereka ko mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bukomeje kuzamuka mu buryo bukabije, ubuso bw’igihugu bwo ari buto cyane.
Ibi byatewe n’ishyirwaho ry’imipaka mu gihe cy’abakoroni, ryatwaye igice cy’u Rwanda kirenga ½ cy’uko igihugu kingana ubu, nk’uko Senateri Gasamagera yabitangaje.
U Rwanda muri iki gihe rurabara abaturage bakabakaba muri miriyoni 11, ku buso bw’igihugu bungana na kirometero kare 26, 340, bihwanye n’ubucucike bw’abaturage barenga 400 kuri kirometero kare imwe.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite ubucucike bw’abaturage buri hejuru cyane.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|