Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we mu kubahiriza ingamba zo kwirinda – Prof. Shyaka

Abanyarwanda benshi barashimirwa uburyo bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, kuko ari bwo buryo bufasha kwirinda gukwirakwiza icyorezo.

Gusa hari n’abandi bakomeje gufatwa banyuze ku ruhande, bagakora ibikorwa bishobora gushyira mu kaga abaturage. Aba ni abihisha bagakora ingendo zitemewe, abahurira mu ngo ari benshi bakanywa inzoga cyangwa bagasenga, abambara nabi udupfukamunwa, abadakaraba intoki,….

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangarije kuri Radiyo Rwanda ko imyitwarire nk’iyo yo kutubahiriza amabwiriza ari yo ituma icyorezo kidacika burundu, asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati “Buri Munyarwanda abe umurinzi w’igihugu, utunge agatoki mu gihe ubonye utubahirije amabwiriza. Guhana gusa abafatiwe mu byaha ntacyo byaba bimaze, kuko dushobora no kubahana ariko bamaze kwandura cyangwa banduje benshi”.

Yasabye ababyeyi kujya babuza urubyiruko rutari ku ishuri muri iyi minsi gukora ingendo zitari ngombwa, basurana hirya no hino mu ngo.

Ati “Umubyeyi abuze umwana we ushaka kujya ahatari ngombwa. Nihagira ushaka kugusura, umubwire ko bihagije ko muvugana kuri telefone, ko muzasurana icyorezo cyarangiye”.

Mu byaha bigenda bikorwa biteye impungenge, Minisitiri Shyaka yagarutse kuri bamwe bagiye bafatwa bashyize amazi mu ducupa, bakavuga ko ari umuti wo gusukura intoki, kugira ngo babone icyo bereka inzego z’ubuzima n’umutekano. Ibi byose buri muturage akaba afite inshingano zo kubigaragaza, kuko kubihishira bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Asaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza batabikorera kubyereka inzego z’umutekano, ahubwo bakabikorera kurinda ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka