“Buri Munyarwanda azirikane ko u Rwanda arirwo rwapfushije kandi ari rwo rushyingura”- Musenyeri Rucyahana

Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hakomeje imyiteguro y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorwe Abatutsi, Kigalitoday yegereye Musenyeri John Rucyahana ukuriye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunga, tuganira ku butumwa yatanga n’ibyo abona abantu bakwiye kuzirikana mu gihe nk’iki.

“Kwibuka, kwiyubaka, gufata amateka yacu ameza n’amabi tugaheraho twubaka igihugu cyacu kiza kandi gikomeye” mu amagambo avunaguye nibyo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge abona byafasha Abanyarwanda kurushaho kujya mbere kandi batirengagije iyo bava.

Mu magambo ye bwite, Musenyeri Rucyahana, mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday tariki 03/04/2012 yagize ati “Mbwire Abanyarwarwanda, Abanyarwandakazi, abato n’abakuru: agaciro k’umuntu ntakagura mu isoko kandi ikigira umuntu ni ikimurimo. Amateka yacu ni mabi ariko ni ayacu tugomba kuyigiraho kugira ngo dukuremo inyigisho zidufasha kubaka u Rwanda tutazongera gusuzugurwa kandi natwe tutazisuzuguza imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu bibi”.

Musenyeri Rucyahana asanga ubuyobozi dufite ubu ari icyitegererezo ko mu kibi hashobora gushibuka icyiza kizana n’icyizere. “Urubyiruko n’abandi Banyarwanda bari mu Rwanda uyu munsi, Imana y’i Rwanda iberetse ko ibyiza bishobora kugerwaho. Biragarara ko u Rwanda rwavuye muri Jenoside rukaba intangarugero muri Afurika. Loni yatugambaniye irimo irazana n’abandi bava isi yose kuhigira ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kugerwaho”.

Musenyeri Rucyahana ati icyo kwigiraho kiragaragara: “Abayobozi beza b’u Rwanda bagaragaje ko ubukungu bw’igihugu bushobora kubyuka, umubano w’Abanyarwanda wakongera ukazuka, ukuri kwakongera kugashyirwa intebe, Abanyarwanda bagira agaciro kamwe”.

Musenyeri John Rucyahana akaba na Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yakomeje ahamagarira Abanyarwanda gufatita kuri uru rugero ariko by’umwihariko gukomeza guhangana no gukemura ibibazo byakomotse kuri Jenoside buri wese atanga umuganda muri iki gihe cyo kwibuka.

Abisobanura muri aya magambo: “rubyiruko, Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu noneho nimuhaguruke muharanire agaciro k’u Rwanda kandi mwibuke ko abantu batagira umuco bacika. Mureke turwanirire indangagaciro, ubumwe n’ubwiyunge nizo mbaraga zidufasha kujya mu majyambere”.

Musenyeri Rucyahana yemeza ko nubwo turi mu majyambere turarakira, turacyafite impfubyi, abapfakazi ba Jenoside, turacyafite inkomere, turacyashyingura abacu bazize Jenoside.

Yatanze ubutumwa bukurikira: “muri iki gihe cy’icyunamo tugiye kwinjiramo nasabaga Abanyarwanda bose kumenya ko u Rwanda rwapfushije kandi ari rwo rushingura. Buri Munyarwanda wese akagira umutima wa kimuntu ufasha abacitse ku icumu kubabumbabumba kandi abacitse ku icumu ndabahumuriza mu izina rya Yesu bamenye ko icyo Imana yabasigarije ari ukugira ngo babe intwari bazagire ubuhamya mu Rwanda. Imana itugarurire agaciro twanyazwe n’icyaha no gucumura kwa kimuntu”.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka