Buri Munyarwanda akwiye kurwanya Ebola n’icuruzwa ry’abana – Minisitiri Mugabo
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Stella Ford Mugabo avuga ko buri Munyarwanda akwiye guhaguruka agafatanya n’abandi kurwanya icyorezo cya Ebola ndetse n’icuruzwa ry’abana ryugarije ibihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda.
Ubwo uyu mu minisitiri yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wabaye tariki 25/10/2014, yavuze ko leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihamye zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola, ariko avuga ko mu gihe buri wese atagaragaje uruhare rwe mu kuyirwanya bitanashoboka kuyikumira.
“Buri muntu wese igihe yumva atameze neza cyangwa akaba agaragaza ibimenyetso bya Ebola nko kugira umuriro no kuva amaraso mu myanya yose y’umubiri akwiye guhita ajya kwa muganga. Iyo utagiye kwa muganga uba uri kwishyira mu byago kuko wahaburira ubuzima bwawe kandi ukanduza n’abandi,” uku niko Minisitiri Stella Ford Mugabo yabwiye abaturage b’i Gahini.

Abo baturage bemereye minisitiri ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola bavuga ko bagiye kujya bivuriza igihe.
Uretse ikibazo cya Ebola, minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri anavuga ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika byugarijwe n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abana. Kugeza ubu abasaga 100 ngo bamaze kugarurwa mu Rwanda nyuma y’uko bari barashowe mu bikorwa byo kubacuruza.
N’ubwo abo bagaruwe ariko ngo birashoboka ko hari n’abandi bana batabashije kumenyekana kandi bashowe mu bikorwa byo gucuruza abana, ababyeyi bakaba bagomba gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo abashora abana muri bene ibyo bikorwa bahashywe burundu.
Cyakora bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahini bavuga ko batari bazi ko abana bacuruzwa, nk’uko Nyiraminani Dativa abivuga.
Ati “Nonese ubwo abacuruza abana barabarya? Njye ibyo sinari nzi ko bibaho rwose kuko kuva nabaho sinigeze numva umuntu bagurishije”.

N’ubwo aba baturage bavuga ko batari bazi ko abana bacuruzwa, bemera ko hari igihe bohereza abana mu mijyi igihe hari umuntu wababwiye ko agiye kubaha akazi, kandi ngo byakunze kugaragara ko benshi mu bana bajyanwa mu bikorwa byo gucuruzwa ari yo nzira banyuzwamo nk’uko minisitiri w’ibikorwa by’inama y’abaminisitiri yabibasobanuriye.
Yasabye ababyeyi ko mbere yo kwemera gutanga umwana ngo bajye kumushakira akazi cyangwa ishuri hakwiye kujya hakorwa ubushishozi kuko bene abo batwara abana muri ubwo buryo rimwe na rimwe usanga ari abagiye kubacuruza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ku bufatanye bwa buri muturage turwanye icuruzwa ry’abantu kandi koko nubwo ebola itaragera mu rwanda ariko natwe yahagera tudahagurutse, ibyo byose tubifite mu biganza byacu