Buri mudugudu ugiye kugira ikigo cyinjiza inyungu - RCA

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) Prof. Jean Bosco Harerimana aratangaza ko buri mudugudu ugiye kugira ikigo cyinjiza inyungu binyuze muri za koperative mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya Leta y’imyaka irindwi mu kuzahura ubukungu.

Umuyobozi wa RCA avuga ko ikigo cyunguka ku rwego rw'umudugudu kizatuma abaturage bagira uruhare mu kwicungira ibikorwa
Umuyobozi wa RCA avuga ko ikigo cyunguka ku rwego rw’umudugudu kizatuma abaturage bagira uruhare mu kwicungira ibikorwa

Ibi bitangajwe mu gihe iki kigo cyamaze kwimurira ibiro byacyo mu karere ka Muhanga n’ubundi muri gahunda ya Leta yo kwimurira bimwe mu bigo byayo mu Ntara aho kuba byose mu mujyi wa Kigali hagamijwe kwegereza ubuyobozi abaturage no kurushaho kubegereza serivisi bajyaga gushaka kure.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative giteganya ko nibura mu mezi atatu ari imbere buri karere kazaba kamaze gushyiraho koperative z’icyitegererezo zigamije gufasha buri mudugudu kugira ikigo cyinjiza inyungu mu rwego rwo kuzahura ubukungu.

Buri mushinga wunguka ku mudugudu uzajyana n’uburyo abaturage ubwabo bazihitiramo ibyo bakora bibateza imbere cyangwa bagahabwa ubushobozi mu kwicungira ibikorwa byari bisanzwe bicungwa na ba rwiyemezamirimo.

Atanga urugero, umuyobozi wa RCA agaragaza ko hari ibikorwa remezo nk’iby’amazi bicungwa na ba rwiyemezamirimo kandi amazi ntagere ku baturage uko babyifuza mu gihe ari bo aba yaregerejwe.

Agira ati, “Mukunze kumva abaturage bavuga ko rwiyemezamirimo wahawe gucunga amazi yabafungiye, ayo mazi afatwa nk’atari ayabo kandi ari bo yegerejwe uwayaha abaturage ubwabo bakayicungira byabinjiriza kandi bakayacunga neza”.

“Ibyo byanatuma na wa wundi wabuze igiceri cyo kuyishyura uyu munsi atimwa amazi ahubwo bayamuha akazabishyura yayabonye bitandukanye na rwiyemezamirimo uhitamo kuyafunga kuko yenda batamwishyura neza”.

Umuyobozi wa RCA avuga ko guha abaturage amahirwe yo kwicungira ibikorwa byabo bizanarushaho gutuma bagira uruhare mu kubibungabunga kuko babifata nk’ibyabo kandi babitezeho umusaruro kurusha kubiha umuntu umwe ngo abibacungire.

Gushyiraho buri kigo cyunguka ku mudugudu kandi ngo bizajyana na gahunda yo kuvugurura imikorere ya za koperative hagati ya RCA, uturere n’imirenge hagamijwe kunoza imikorere no kugabanya ibihombo bikunze kugaragaramo.

Mu karere ka Muhanga ahamaze kwimurirwa icyicaro cya RCA biteganyijwe ko mu mwaka umwe nibura kimwe cya kabiri cy’imidugudu yose igize akarere izaba ifite ikigo cyunguka kandi abaturage batangiye kwinjiza inyungu ubwabo ku bikorwa bihitiyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuba iki kigo cyimukiye i Muhanga kandi hakaba hagiye gutangirizwa ibigo byunguka ku midugudu bizatuma n’amakoperative yari asanzwe yariraye mu micungire akanguka.

Agira ati, “Hano dufite amakoperative asaga 200 kuba rero iki kigo kije kuhakorera bizatuma ya mikorere yayo ikanguka kuko ubugenzuzi bugiye kwiyongera kandi bizazamura ubukungu bw’akarere kuko abaturage bagiye kurushaho kumva akamaro k’amakoperative n’ubuyo bayacunga kugira ngo abafashe kwiteza imbere”.

Umuyobozi wa RCA avuga kandi ko kwegereza abaturage ba buri mudugudu uburyo bwo kwicungira ibigo byabo bibyara inyungu bizagabanya imanza zikunze kugaragara mu makoperative kubera imicungire yayo mibi no kuba imitungo iba yanyerejwe itagarukira ba nyirayo kubera ko ibimenyetso byabuze kandi imitungo yaranyerejwe.

Ibyo kandi ngo bizajyana no kurushaho kunoza imikorere hagati y’inzego z’ubutabera, n’inzego z’ibanze n’abaturage mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo gucunga umutungo wabo no kuwukurikirana mu butabera igihe wacunzwe nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Amakoperative araza kudusaza nimuze mugere I Gicumbi muli Mutete the twashize turibwa pe muturenganuure

Clemence yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ikindi ibyo gusuzuma igitekerezo cyatanzewe mbere yuko kigezwa aho kigenewe bisobanuye iki!?

Mugabo Zawadi henri yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Icyi gitekerezo Prof. BOSCO AZANYE NI INYAMIBWA.GUSA Leta izashyireho uburyo be kubikurikirana kuko abaturage bashobora kuba babikunze arko badafite ubushobozi bwo kubibungabunga muburyo bwerekeza mubukungu burambye.

Ijisho rya leta rirakenewe .
Urugera RCA yashyiraho committee ishinzwe ikurikiranabikorwa muri buri karere niba idasanzweho.
Murakoze

Mugabo Zawadi henri yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Cooperative se zizashoborwa nimidugudu? Hari ihuzagurika rikabije muri reformes zejo nanone .ibi bituma ntakigerwaho gufatika .muti ibikorwa byajyaga bicungwa nsba rwiyemezamirimo bigiye guhabwa cooperatives z.imidugudu hahahhh ngaho nababwrira iki

Luc yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka