Buri cyumweru hazajya haba umuganda wo kurwanya ibiza mu gihugu cyose
Mu mezi atatu ari imbere, buri cyumwe hazajya hakorwa umuganda rusange mu gihugu hose mu rwego rwo kurwanya inkangu n’ingaruka z’ibiza; nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutaka n’umutungo kamere. Iyi gahunda izatangirana n’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 28/09/2012.
Iki gikorwa kigiye gutangirana n’igihembwe cya mbere cy’ihinga, cyateguwe mu rwego rwo guhangana n’isuri, gukumira ibiza, guhuza ubutaka no guhitamo imbuto izaterwa muri iki gihembwe; nk’uko Minisitiri Stanslas Kamanzi yabitangarije abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 27/09/2012.
Yagize ati: “Mu mpera z’ukwezi kwa 12 ubutaka dufite bwagombye kuba bwarwanyijweho isuri, nta hantu haba ibiza bikomoka ko misozi, hanyuma mu Rwanda hose tukaba twejeje imyaka inyuranye hirya no hino mu gihugu”.

Iki gikorwa kizagirwamo uruhare n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, uhereye ku rwego rw’akarere, ndetse hazanashyirwaho komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muganda.
Akarere niko kazihitiramo umunsi kazajya gashyiraho uyu muganda, kugira ngo bitabangamira izindi gahunda nk’amasoko. Uyu muganda ukazajya wibanda ku bikorwa nko gutera ibyatsi bifata ubutaka ku nkengero z’imigezi no mu bishanga.
Iki gikorwa cy’umuganda cyateguwe nyuma y’urugendo Minisitiri w’Intebe aherutse gukorera mu turere twa Nyabihu na Rubavu, aho yasanze abahatuye baribasiwe n’ingaruka zakomotse ku biza.
Uyu muganda ubaye mu gihe Minisiteri y’Ubutaka n’Umutungo kamere yitegura gutangiza igikorwa cyo gutera amashyamba, ntuzabuza ko umuganda wari usanzwe uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kuba.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko mu Rwanda wagira ngo tuba muri internat .... na directeur na prefet de disciplines na prefet des etudes, na ba chefs de classes walahi