Burera: Yiteguye gushinga uruganda nyuma yo kureka gutunda ibiyobyabwenge akiga umwuga

Nteziyaremye Jean Pierre w’imyaka 49 wo mu Kagari ka Kagitega mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko yaretse ibikorwa bibi yahozemo aho yari umuhendebutsi, ahitamo kujya kwiga umwuga w’ububaji muri TVET Cyanika, akaba yiteguye kuzashinga uruganda.

Nteziyaremye Jean Pierre yatanze ubuhamya bwanyuze benshi
Nteziyaremye Jean Pierre yatanze ubuhamya bwanyuze benshi

Abahendebutsi, ni izina ryitiriwe Abanyarwanda bahoze bajya guca inshuro mu gihugu cya Uganda banyuze mu nziza zitemewe, rimwe bakihisha muri icyo gikorwa cyo guca inshuro, bagakora uburembetsi batunda ibiyobyabwenge na magendu.

Nteziyaremye ni umwe muri abo, ariko wabiretse agana iy’umwuga w’ububaji aho yemeza ko icyamuteye kubivamo ari inama yakuye mu mbwirwaruhame za Perezida Paul Kagame, wakanguriraga abava mu gihugu cyabo bajya mu bikorwa binyuranye mu bindi bihugu, kubihagarika bakagana imyuga n’indi mirimo y’amaboko Leta ibateganyiriza.

Uwo mugabo umaze amezi atatu yiga, mu mwaka bazamara muri ayo masomo avuga ko amaze kumenya byinshi, aho yiteguye kuzafatanya na bagenzi be bagashinga uruganda rw’ububaji.

Ati “Umubyeyi wacu yatumenyeye igerero ryiza, ati ni mujye mu mashuri mwige imyuga yazabagirira akamaro, aba anshakiye ishuri ryiza muri TVET Cyanika, murabona ukuntu nambaye, abandi inyuma n’imbere mwese ni mundebe! Narahageze banyigisha ububaji, ubu nzi gukoresha imashini ya rutura isatura ibiti n’iyoza imbaho, mfite umushinga wo gufatanya na bagenzi banjye tugashinga uruganda rutunganya imbaho”.

Uwo mugabo ushimira Perezida Paul Kagame ku bufasha bwo kwiga imyuga, avuga ko kuri ubwo bufasha hiyongeraho n’inka yahawe muri gahunda ya Girinka, ubu akaba yaravuye mu cyiciro cya mbere ajya mu cya gatatu.

Ati “Ni njye ubwanjye wanze icyiciro cya mbere nabagamo nsaba kujya mu cya gatatu, kuva aho inka nahawe na Perezida Kagame imaze kubyarira, ubu abana banjye bane baranywa amata ngasagurira n’abaturanyi. Sinifuza gusubira mu cyiciro cya mbere, ubu ndiyishyurira na mituweri, ku ishuri amafaranga mpabwa 2500 ku munsi amfasha gutunga umuryango wanjye”.

Uwo mugabo avuga ko mu kazi yakoze ajya muri Uganda atigeze akabonamo inyungu, ngo byari ugukorera mu bihombo gusa, ariho ahera yishimira uko abayeho.

Ati “Ubwo najyaga guca inshuro muri Uganda nta nyungu nigeze mbibonamo, nabonyemo ibibi gusa gusa, urumva ko hari ubwo nacishagamo ngakora uburembetsi nkazana kanyanga, ariko ubu ndi mu bisubizo gusa. Umubyeyi wacu ni uko ntamubonye ngo muhobere, ariko abayobozi badusuye bamumpoberere, yampaye inka ampa n’umwuga wazangirira akamaro mu masaziro, abana banjye bose bari mu ishuri”.

Nteziyaremye avuga ko ikimuraje ishinga ari ukubona Smart phone (telefone igezweho), mu rwego rwo kujya atangiraho ubuhamya bushimira Perezida wa Repubulika wamukuye mu bibazo amuteza imbere.

Ati “Nyakubahwa ibyo namuvugaho mushima ni byinshi, nari mu cyiciro cya mbere akinkuramo andenza icya kabiri angejeje mu cya gatatu. Ningira umugisha nkabona smart phone nzajya mbishyira ku rubuga abayobozi bacu mwese mbiboherereze, kandi mfite icyizere cyo kubona iyo telefoni mu gihe gito”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yashimiye Nteziyaremye amwemerera smart phone
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yashimiye Nteziyaremye amwemerera smart phone

Ubwo buhamya Nteziyaremye yabutanze ku itariki 15 Nyakanga 2022 mu Murenge wa Cyanika, mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo gutanga akazi k’icyiciro cya kabiri ku batuye imirenge yegereye umupaka bahoze mu mirimo irimo uburembetsi n’ubuhendebutsi, aho abasaga ibihumbi bine bakora mu materasi, abandi bashyirwa mu mashuri y’imyuga.

Ni muri urwo rwego Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze wari muri uwo muhango yahise yemerera Ntezimana Smart phone, amusaba gukomeza kuba umuturage w’intangarugero, anashishikariza abakiri mu bikorwa by’uburembetsi n’ubuhendebutsi kubivamo bagana iterambere, bitabira na gahunda y’amashuri y’imyuga n’indi mirimo y’amaboko Leta yabateganyirije.

Nteziyaremye yemereye ubuyobozi ko agiye kuba umuhamya nyakuri w’ibyo Leta ikomeje guteganyiriza abaturage, avuga ko agiye gukora ubukangurambaga busaba abakiri mu bikorwa by’uburembetsi kubivamo bakagana imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka