Burera: Yatawe muri yombi akekwaho kwica nyirakuru

Umugabo witwa Niyonsenga wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru witwa Nyirarugero Anna Mariya, akaba yari na Nyirakuru, babanaga mu nzu.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru, yamenyekanye mu masaha y’ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, nyuma y’aho uwo mugabo atabaje bamwe mu baturanyi be, abasaba kujya kumumubyukiriza ngo amugaburire, bihutira kujya mu rugo rw’uyu mukecuru, bageze ku buriri yari aryamyeho, bamusanga yamaze gushiramo umwuka.

Abageze aho byabereye, bahamya ko bakimara gusanga uyu mukecuru yashizemo umwuka, anafite ibikomere mu ijosi, baketse ko uwo mwuzukuru we yaba yihishe inyuma y’urupfu rwe, dore ko ngo n’ubusanzwe batari babanye neza, niko kwihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano, zihita zimuta muri yombi.

Umwe muri bo ati “Uwo mugabo yaje iwanjye yasinze nko mu ma saa moya z’ijoro, arampuruza ngo ngende mufashe kubyutsa nyirakuru, amugaburire kuko we yanze kumwitaba. Kubera ukuntu namubonaga, nacyetse ko ari ay’ubusinzi n’ubundi anasanganywe, nanga kumukurikira iryo joro, musaba kujya kubwira nyina (ubyara Niyonsenga), kuko n’ubundi atuye hafi yaho, yihutira kujyayo, hashize umwanya muto mbona baragarukanye iwanjye, barampamagara. Twari nk’abantu batanu, tujyayo, tugeze ku buriri uwo mukecuru yari aryamyeho, tumukoraho ngo tumubyutse, dusanga yamaze gushiramo umwuka”.

Ati “Mu kwitegereza neza mu ijosi, twasanze ririho ibikomere tugwa mu kantu, bidushobeye, duhamagara inzego zishinzwe umutekano, ngo zize zidutabare zinakurikirane”.

Niyonsenga yabanaga mu nzu n’uwo mukecuru wari usanzwe anafite ubumuga bw’ukuguru. Ngo yakundaga gutaha yasinze, ntamuhe agahenge; yewe no mu minsi ishize ngo yigabije urutoki rw’uwo mukecuru, atema insina zarimo ndetse na avoka, ibyakurikiwe no kugurisha intama y’uwo mukecuru yari yarahawe n’abagiraneza.

Ibi byanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisizi Nizeyimana David, wemeje iby’urwo rupfu.

Yagize ati “Ikigaragara ntibari bameranye neza, kuko no mu minsi ya vuba yaherukaga gufungurwa nyuma yo kugerageza kumena urugi rw’inzu y’uwo mukecuru, n’insina ze yari yatemywe. Icyo gihe twamukoreye raporo igaragaza iyo myitwarire mibi, no kubuza urugo umutekano baramufunga. Ubwo rero yagezeyo asaba imbabazi, avuga ko yisubiyeho, biba ngombwa ko bamurekura. Ubwo rero nk’umuntu tuziho guteza ibyo bibazo byose, twanze kumushira amakenga, dukeka ko n’urupfu rwa nyakwigendera yaba arwihishe inyuma, tumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo zimukurikirane, zimenye koko niba ataba yabigizemo uruhare”.

Niyonsenga uri mu kigero cy’imyaka 25, yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa RIB, kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe umurambo wa Nyirarugero wari mu kigero cy’imyaka 75, wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri, kugira ngo hakorwe isuzuma, hamenyekane icyamwishe.

Abaturage bo mu Murenge wa Gahunga, kimwe n’indi Mirenge igize Akarere ka Burera, bavuga ko ikibazo cy’ubusinzi, ndetse n’ubwumvikane bucye ku mitungo, kiri mu bikomeje kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango, rimwe na rimwe anavamo ubwicanyi no gukomeretsa. Bagasaba inzego bireba gukaza ingamba n’ibihano ku bo bizajya bigaragara ko ari ba nyirabayazana wabyo, kuko ari bo bakomeje gushora imiryango mu ngaruka n’ibihombo bibikomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka