Burera: Yafashwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka ibiri

Umukobwa witwa Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko ya y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo, aho akekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’umukobwa amunize.

Amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, atanzwe n’abaturanyi, ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano bagezeyo basanga icyo cyaha cyakozwe, ari nabwo bahise bamuta muri yombi, umurambo w’uwo mwana ajyanwa gusuzumwa mu bitaro i Kigali, aho kugeza na n’ubu utarashyingurwa.

Mu makuru Kigali Today yahawe na bamwe mu baturanyi b’umuryango w’uwo mukobwa, avuga ko bitari ku nshuro ya mbere akekwaho kwihekura, aho ngo undi mwana we w’imfura nawe yapfuye mu buryo bw’amayobera.

Bavuga ko umwana we w’imfura nawe yari umukobwa, umwe muri abo baturanyi avuga ko ngo hari amakuru bafite y’uko uwo mukobwa yica abo bana kubera ko bavuka ari abakobwa, mu gihe we yifuza kubyara umuhungu.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today ku murongo wa telefone, yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse, avuga ko uwo mukobwa ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ko bategereje imyanzuro izava mu nzego zirimo gukurikirana icyo kibazo.

Yagize ati “Ikibazo kiri mu bugenzacyaha kugira ngo iperereza rikorwe, ndumva ntacyo nabivugaho kuva iperereza rikirimo gukorwa twarindira icyo rizatanga, kuko nta kimenyetso simusiga dufite kimushinja cyangwa kimushinjura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko mbona isi igeze kumusozo!!??uwo mugore ahanwe kbsa 🤷‍♂️Yabikoze bimuryoheye none....!!!!abamnwe!!!

Cowboy yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Birakabije..

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 23-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka