Burera: Yafashwe akekwaho kujya kugurisha inzitiramibu muri Uganda

Umugore witwa Uwimana yafatanywe imifuka ipakiyemo inzitiramibu (Super net), bikekwa ko yari azijyanye kuzigurishiriza muri Uganda, kandi bitemewe.

Inzitiramibu yafatanywe yemera ko yagiye azigura n'abaturage baherukaga kuzihabwa
Inzitiramibu yafatanywe yemera ko yagiye azigura n’abaturage baherukaga kuzihabwa

Uyu mugore usanzwe atuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yafatiwe mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gahunga ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ubwo yari mu modoka ya Coaster itwara abagenzi yerekezaga mu Murenge wa Cyanika, afatanwa n’izo nzitiramibu 56 yazipakiye mu mifuka; atangaza ko yagiye azigura n’abaturage baheruka kuzihabwa.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, agira ati “Ibyo uyu muturage yakoze n’abamugurishije izo nzitiramibu ntibikwiye, kuko ari imigenzereze mibi irimo no kubura indangagaciro nyazo. Inzitiramibu Leta izishoramo amafaranga menshi, ikaziha abaturage ku buntu, hagamijwe gukumira no kurandura indwara ya malariya. Abazigurisha rero, baba birengagije kuzikoresha icyo baziherewe, bagashyira ubuzima bwabo n’abagize imiryango yabo mu kaga”.

Ati “Bene ibi bikorwa biba bibangamiye gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuzima, ari na yo mpamvu tudakwiye kureberera ababirengaho nkana. Uwo mugore wazifatanwe, ikigiye gukorwa byihutirwa ni ukumuganiriza no kumugira inama zimufasha kujya mu murongo w’imyitwarire mizima”.

Uwimana w’imyaka 35 y’amavuko, afatanwe izi nzitiramibu mu gihe nta cyumweru cyari gishize abaturage hirya no hino bahawe inzitiramibu, muri gahunda ya Leta yo guhashya indwara ya Malariya.

Uwo mugore yahise ashyikirizwa Polisi station ya Cyanika mu Karere ka Burera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ababyeyi bacu bagwa mu makosa ariko rwose ndi kubona umudamu uhetse umwana aziritse amapingu n’umwana aba atorohewe pe! Rwose Inzego zibishinzwe zizabyigeho hashakwe uburyo bajya bagaragaza ko uyu mubyeyi afunzwe hadakoreshejwe ipingu cyane ko ntiyabarwanya, ntiyakwiruka ntiyacika, gusa nshigikiye ibihano ku wakoze amakosa. Kubona Umubyeyi mu mapingu bihindanya isura y’igihugu.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Ipingu riremewe ku munyakosa bro

Ndanga yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Harya ubwo ngo bashaka ko Leta ikora iki!! barabaha inzitiramubu zubuntu ngo zibarinde bakazigurisha babaha amata ifu yigikoma cabana bakagurisha!! barwara barwaza bwaki ngo nubukene ahubwo avuge nzbazi mugurishije bagunganwe

lg yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Iyo baguhaye amapaki 4 y’ifu ukagurishamo 1 ikavamo ibyo murarira wowe urumva ari umubare upfuye? Izo nzitiramibu se zo ntibaziduga rimwe na rimwe dusanganwe izindi zitarasaza? Niba warariye uzajye utekereze ku baburaye kndi babitse imali aho.

Natal yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka