Burera: Uyu mwaka urarangira imiryango 192 itagiraga aho kuba ihabonye

Akarere ka Burera gakomeje urugamba rwo gushakira amacumbi imiryango itishoboye ibaho itagira inzu, aho muri uyu mwaka wa 2021 akarere kihaye umuhigo wo kubakira imiryango 192.

Akarere ka Burera gakomeje urugamba rwo gushakira amacumbi imiryango itishoboye, aho muri uyu mwaka wa 2021 kazubakira imiryango 192.
Akarere ka Burera gakomeje urugamba rwo gushakira amacumbi imiryango itishoboye, aho muri uyu mwaka wa 2021 kazubakira imiryango 192.

Ni igikorwa gikomeje kubera mu mirenge 17 inyuranye igize ako akarere, igikorwa kiri kuba ku bufatanye n’umushinga Partners in Health (Inshuti mu buzima), mu rwego rwo gufasha umuturage kubaho mu buzima bwiza azamura icyiciro cy’imibereho hagamijwe no gutuza Umunyarwanda aheza.

Ku ikubitiro inzu 12 zubatswe mu murenge wa Buraro na Bungwe, nizo zamaze kumurikirwa abaturage ku mugaragaro nk’imirenge yagaragayemo umubare munini w’abaturage batagira amacumbi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Manirafasha Jean de la Croix, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Yagize ati “Ni imiryango 12 itari ifite aho iba, itari ifite uko ibayeho kumeze neza. Twabubakiye amazu 12 ku bufatanye na Partners in Health n’Akarere ka Burera tubaha n’ibikoresho bitandukanye, inzu imwe yatwaye miliyoni icyenda, inzu 12 zitwara miliyoni 108. Kuba twahisemo umurenge wa Butaro na Bungwe n’uko ari imirenge ifite abatagira aho baba gusumbya ahandi”.

Uwo muyobozi avuga ko izo nzu zije guhindura imibereho y’abo baturage mu buryo butatu ati “Hari ibintu bitatu, icya mbere niba umuntu ataragiraga icumbi ubu arakora imirimo ye yindi atuje, abana bige babone ubuvuzi bazi ko bataha mu icumbi ryabo”.

Arongera ati “Icya kabiri, nabo barinjira mu ruhando rw’abandi baturage bari bafite uko babayeho, bazamure icyiciro cy’ubukungu cyangwa icyiciro cy’imibereho, icya gatatu ni inshingano zacu z’ubuyobozi zo gutuza abanyarwanda heza”.

Inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni icyenda z'Amafaranga y'u Rwanda
Inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda

Ni nyubako zubakishije amatafari ahiye, zifite n’ibindi bikoresho by’ingenzi birimo ibigega bifata amazi.

Visi Meya Manirafasha asaba abaturage gufata neza ibyo bikorwaremezo agira ati “Abaturage turabasaba gufata neza ibikorwa remezo bahawe, ni amazu yubatse ku buryo bwiza n’amatafari ahiye, ni inzu yubakishijwe ibikoresho biramba”.

Ati “Barasabwa kuyagirira isuku ndetse kubera ko bahawe ibikoresho birimo ibigega bifata amazi, na none akarere karateganya kubashyiriramo n’ibindi bikorwa remezo nk’amashyanyarazi, amazi n’ibindi. Izi nzu zibabere intangiriro mu kuzamura imibereho yabo bohereza abana ku mashuri no gukomeza kumvira ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.

Umwe mu bahawe inzu yishimiye ko avuye mu buzima bubi yabagamo, aho ngo yabagaho abunza agasambi arara aho bwije ageze.

Ati “Ndashimira Leta impaye inzu, ndaryama nsinzire. Ubundi nabonaga bwije ngahangayika, sinagiraga aho mba kwari uguteza ibibazo gusa, nawe urumva kugira ngo uhore ucumbikirwa byari biteye isoni”.

Akarere gafite umuhigo wo kubakira imiryango 192 muri uyu mwaka wa 2021
Akarere gafite umuhigo wo kubakira imiryango 192 muri uyu mwaka wa 2021

Nk’uko Manirafasha akomeza abivuga, ngo umuhigo w’akarere n’uko uyu mwaka wa 2021 urangira bubakiye imiryango 192, nk’uko bamaze kubishyira mu ngengo y’imari.

Mu cyumweru gitaha andi mazu 23 yo mu murenge wa Kinyababa aramurikirwa abaturage, akarere kagateganya ko uwo muhigo ushobora kuba wagezweho muri Nyakanga 2021.

Bubakiwe n'ubwiherero
Bubakiwe n’ubwiherero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka