Burera: Uwahoze mu Barembetsi aravuga uburyo bakora n’icyamukuruye ngo abajyemo

Mugiraneza Edouard uzwi ku izina rya “Cyozayire”, utuye mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yamaze imyaka ibiri mu bikorwa by’Abarembetsi byo kurangura no gucuruza kanyanga.

Yagiye muri ibyo bikorwa akurikiye amafaranga, kimwe n’abandi babikora, ariko ntibyamuhira ahubwo atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Nk’uko bizwi mu Karere ka Burera, “Abarembetsi” ni abantu bacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga bagikuye muri Uganda, banyuze inzira zitazwi bita “panya” ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko Abarembetsi ari bo baza ku isonga mu guhungabanya umutekano kuko bajya kurangura kanyanga bafite intwaro za gakondo zirimo ibisongo ku buryo uwo bahura nawe ushaka kubatangira bamugirira nabi.

Ikiyobyabwenge cya kanyanga bacuruza abakinywa nabo barasinda bagateza umutekano muke barwana, bagakomeretsa cyangwa bakica.

Mugiraneza avuga ko yagiye mu barembetsi akurikiye inyungu nyinshi iba mu gucuruza Kanyanga.
Mugiraneza avuga ko yagiye mu barembetsi akurikiye inyungu nyinshi iba mu gucuruza Kanyanga.

Abaturage bo bemeza ko Abarembetsi iyo bamenye umuturage watanze amakuru abafatisha, bamwangiriza imyaka, yaba afite itungo bakaryica.

Mugiraneza ufite imyaka 23 y’amavuko, ufite umugore n’umwana umwe, avuga ko yagize mu bikorwa by’Abarembetsi nyuma yo kubona bagenzi be babikora kandi bakabona amafaranga.

Agira ati “Kujya muri kanyanga, jyewe nari ngiyemo nzi ko ifite inyungu. Hari igihe ubona wenda nk’umuntu w’iwanyu, akora ikintu ukavuga uti ‘wenda hariya hari aka-job (akazi)”.

Akomeza avuga ko yaretse gucuruza kanyanga mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2015 nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Burera, ubwo zakoraga umukwabo wo gufata Abarembetsi ndetse n’abanywi ba kanyanya.

Mugiraneza ari mu bagabo 75 batawe muri yombi bakajyanwa mu ngando bakamarayo icyumweru bakababarirwa ntibafungwe, ahubwo bagahabwa inshingano zo gutunga agatoki abandi barembetsi bakoranaga kugira ngo nabo batabwe muri yombi.

Kanyanga bayikura muri Uganda iri mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu ducupa tw'amazi.
Kanyanga bayikura muri Uganda iri mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu ducupa tw’amazi.

Inyungu nyinshi

Uyu mugabo avuga ko kanyanga ibamo inyungu nyinshi akaba ariyo mpamvu usanga abanyaburera batandukanye ndetse n’abandi baturuka mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru bajya mu bucuruzi bwayo.

Akomeza avuga ko ijerekani ikwe ya litiro 20 muri Uganda bayiragnura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12. Iyo igeze mu Rwanda ngo yunguka menshi uko igenda ijya kure y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Hafi y’uwo mupaka nko mu Karere ka Burera, iyo jerekani bayigurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 16 cyangwa 18. Kure y’uwo mu mapako nko mu mijyi, iyo jerekani ishobora kugura amafaranga ibihumbi 22 cyangwa anarenga.

Mugiraneza akomeza avuga ko uko babonamo iyo nyungu ari nako bahomba kuko bahora bacungana n’abashinzwe umutekano.

Agira ati “Ikibi cyayo ni igihombo. Waba hari akantu (amafaranga) wakuye mu rugo ngo ugiye gushora ngo ushake inyungu, bagufata, ukabikubita hasi ukiruka, nyine ubwo kiba ari igihombo uhuye nacyo”.

Kanyanga ifashwe iramenwa mu ruhame hagamijwe kwereka abantu ububi bwayo.
Kanyanga ifashwe iramenwa mu ruhame hagamijwe kwereka abantu ububi bwayo.

Uko bajya kurangura kanyanga

Akomeza avuga ko “Abarembetsi” bajya kurangura kanyanga banyuze inzira za “Panya” ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ariko ngo abaturiye kuri gasutamo ya Cyanika, barahanyura bakerekana irangamuntu bakajya muri Uganda, bamara kurangura kanyanga bakagaruka mu Rwanda banyuze “Panya”.

Agira ati “Iyo tugiye kwikorera kanyanga, tujya ahitwa Mungagi (Uganda). Bakatwumvisha, tukumva (kanyanga), tukanywa twarangiza kunywa, tukishyura, tukagenda…”.

Abarembetsi bazana kanyanga mu Rwanda bayitwaye mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu macupa avamo amazi ubundi bakabishyira mu mifuka. Iyo mifuka bakayiheka cyangwa bakayikorera ku buryo atari uwo ariwe wese wamenya icyo batwayemo uretse uwabimenyereye.

Mu Barembetsi harimo abayirangura bakaba aribo bayicururiza ariko hari n’abandi bajya kuyirangurira abandi bakabahemba. Abajya kurangurira abandi babahemba amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitatu kuzamura bitewe n’aho bayijyana.

Nyuma yo kubona ko Abambetsi bakomeza guteza umutekano muke mu baturage, ubuyozi bw’Akarere ka Burera bwafashe ingamba zo kubarwanya.

Icya mbere ubwo buyobozi bukora ni ukubafata, bakigishwa kureka gucuruza kanyanga ubundi bakibumbira hamwe bagaterwa inkunga bagakora imishinga ibyara inyungu.

Abaremetsi ba ruharwa iyo bafashwe bamwe bajyanwa Iwawa abandi bagacirwa imanza mu ruhame hakurikijwe amategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeza buvuga ko kuva izo ngamba zashyirwaho, Abarembetsi ndetse na kanyanga byagabanutse. Ngo nk’Abarembetsi bo bamaze kugabanuka ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka