Burera: Urubyiruko rwagaragaje ikibazo cy’uko rutagira agakiriro

Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rugaragaza ko runyotewe kubakirwa agakiriro, kuko byarworohereza gushyira mu ngiro amasomo y’imyuga rwize, binyuze mu guhanga imirimo ibyara inyungu, imibereho ikarushaho kuba myiza.

Ngabonziza(Uhagaze imbere ya micro) ubwo yagarukaga ku kibazo cyo kuba muri aka Karere nta gakiriro kaharangwa
Ngabonziza(Uhagaze imbere ya micro) ubwo yagarukaga ku kibazo cyo kuba muri aka Karere nta gakiriro kaharangwa

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, ikaba yatangiye guhera ku wa kabiri tariki 23 Mutarama 2024, mu bibazo byayibarijwemo harimo n’icyagarutse kuri iki kibazo urubyiruko rugaragaza ko kikibabereye ingutu.

Ngabonziza, yakomoje ku rugendo rwe ubwo akirangiza amasomo y’imyuga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, yashinze Kampani, aha akazi abakozi batatu bahoraho, biyongeraho abandi 35 bakora nka ba nyakabyizi. Avuga ko n’ubwo we yabashije gutera iyi ntambwe, akaba rwiyemezamirimo, hakiri urundi rubyiruko rwinshi rwize imyuga ariko rukaba rutagira ahantu rukorera.

Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi rwize imyuga irimo ububaji ndetse no gusudira, batagira aho bakorera n’abandi bakorera mu kajagari kubera tutagira Agakiriro mu Karere kose ka Burera. Mubitwemereye tukakabona, urubyiruko rwabona aho rukorera bityo n’abakeneye ibikoresho bikomoka ku bumenyi bw’imyuga bize bakagira aho babibonera, urubyiruko narwo rukabasha kubyungukiramo”.

Mu Mirenge 19 igize Akarere ka Burera, nta n’umwe ubarizwamo Agakiriro kari ku rwego rwujuje ibisabwa, n’akigeze gukorerwamo kahoze mu Murenge wa Rugarama mu myaka ishize, abagakoreragamo biganjemo abo mu Mirenge ya Gahunga, Rugarama, Cyanika na Kinoni bakuwemo, inyubako zako zegurirwa umushoramari wahahinduye uruganda rukora imyenda.

Uku kuba nta gakiriro, kuri bamwe ngo bakomeza kudindira n’Akarere kabo kadasigaye

Hassan Jean Aimé agira ati “Amahirwe y’iterambere rishingiye ku myuga ino aha ni macyeya cyane, kuko n’ubwo amashuri y’imyuga ya TVET atwegereye, ariko tuyarangiza abenshi banafite imishinga bakabaye bahita batangira gukora ikazamura imibereho yabo n’iy’Akarere, ariko usanga abantu bahitamo kwimukana ibyo bitekerezo, bakabyijyanira ahandi mu mwanya wo kubikoresha mu bizamura iterambere ry’Akarere”.

Ati “Hari n’abahera mu bushomeri cyangwa bagahitamo gukorera mu kajagari bitewe n’uko nta hantu hafatika hahari hazwi, hemewe ndetse hagutse twakorera tugashyira ahagaragara ubwo bumenyi. Nk’urubyiruko kuba tutagira Agakiriro biratubabaza cyane. Leta iramutse ikatwubakiye usibye no kukayoboka tukagakoreramo turi benshi, kajya kanafasha abantu gukomeza kwihugura biyungura ubumenyi mu buryo bwisumbuyeho”.

Mu Karere ka Burera habarirwa amashuri y’imyuga (TVET) agera muri 19, yiyongeraho andi mashuri yigisha imyuga mu gihe gito, kandi ugendeye ku mubare w’abagikurikirana mu buryo bw’imyigire ndetse n’abayirangije, ngo nta gushidikanya ko mu gihe haboneka agakiriro byagirira benshi akamaro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ubwo yari ahawe umwanya wo gusubiza iby’iki kibazo, yavuze ko bagiye gukorana n’Ikigo NEP hakarebwa uko gishakirwa igisubizo.

Kugeza ubu intambwe imaze guterwa, ni ukureba uko haboneka ubutaka n’ingengo y’imari izifashishwa mu kubaka agakiriro nk’uko Nshimiyimana Jean Baptiste yabibwiye Kigali Today.

Ati “Agakiriro duteganya ko kazubakwa mu cyanya cyahariwe inganda. Karakenewe cyane, kandi dukomeje gukora ubuvugizi ndetse bitanga icyizere kuko intambwe yatewe yambere ari ugushaka ubutaka, igisigaye akaba ari uburyo bwo kubona ingengo y’imari izifashishwa mu kubwubaka”.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imirenge ni 17 , Health center nizo 19 ,wabyitiranije mukwandika.

Gajuve yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka