Burera: Urubyiruko ngo rufite ibitekerezo by’iterambere ariko amikoro akaba inzitizi
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko rufite ibitekerezo by’iminshinga itandukanye ariko rukabura abarutera inkunga kugira ngo rutangize iyo mishinga yarwo bigatuma rurushaho kuba mu bukene.
Uru rubyiruko ruvuga ko hari n’igihe umuntu atekereza umushinga akajya kwaka inguzanyo mu bigo by’imari bimwegereye nka SACCO ariko bakamusaba ingwate, bikamugora kuyibona bityo agahita arekeraho.

Ikindi ngo ni uko hari n’igihe muri ibyo bigo by’imari badaha agaciro urubyiruko ngo kuko baba babona nyine rutabona ingwate zisabwa; nk’uko Bwanakweri Jean Baptiste, umwe muri urwo rubyiruko abisobanura.
Agira ati “Ikibazo cy’ubushobozi buke kirahari, tubura abaterankunga. Tubonye abaterankunga b’imishinga rukana yashobora kutugirira akamaro, twagerageza natwe tukagira icyo dukuramo cyaduteza imbere.
Ibitekerezo turabifite ariko ubushobozi bwo burabura. Dukeneye rero abaterankunga bashobora kutwunganira, mu by’ukuri ibitekerezo byacu tukareba ko hari icyo byatugezaho.”
Hanyurwimfura Jean Marie Vianney we avuga ko iyo babona mu Rwanda amikoro ari kuba make bajya gushakira mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n’akarere ka Burera, bakamarayo igihe runaka, babahemba bakajya boyohereza mu Rwanda, nyuma ibiraka bakora byarangira bakagaruka mu Rwanda.
Agira ati “ Iyo umuntu yatekereje ikintu, umuntu ashaka kubaka ngo ashake (yubake urugo), aranyaruka akajya i Bugande, ahantu bita Toro…(ugapagasa) ukabona amafaranga ukohereza, ukagura amabati, ukubaka! Iyo bibaye ngombwa umuntu arataruka akajya mu Bugande, akazana amafaranga, araboneka.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko mu byo bitaho cyane harimo n’urubyiruko. Ngo bakora ibishoboka kugira ngo ruve mu bukene barubumbira mu makoperative, nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abisobanura.
Agira ati “Mu byiciro dufite by’urubyiruko, tubashyira mu matsinda atandukanye, bakibumbira mu makoperative, kugira ngo bose dushobore kubagezaho ibikorwa by’iterambere: haba kubashakira akazi, haba kubashakira imyuga ku barangije, ndetse n’abatararangiza bakaba babona imirimo itandukanye…”.
Nubwo ariko uyu muyobozi avuga ibi usanga urubyiruko rutandukanye rwo mu karere ka Burera ruvuga ko ko rwabuze imirimo aho ruhamya ko ubushomeri ari bwose.
Gusa ariko hari urundi rubyiruko rwo muri ako karere rwabashije kwiteza imbere rwihangira imirimo itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi, ubukarani, ubuhinzi, ubukorikori bw’ibintu bitandukanye, n’ibindi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|