Burera: Umwana yaguye mu cyobo gifata amazi ahita apfa

Mu Kagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka itatu waguye mu cyobo gifata amazi y’imvura ahita apfa.

Byabaye saa mbiri z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, aho uwo mwana yaguye muri icyo cyobo mu gihe yakinaga n’abandi bana.

Uwo mwana urerwa na Nyirakuru, akimara kugwa muri icyo cyobo, abana bari kumwe bakina bahise batabaza, abaturage bahageze basanga uwo mwana yamaze gupfa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashanje, Munyaneza Phocas, yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka itatu, ubwo yarimo akina n’abandi, hari icyobo gifata amazi umuturage yari yaracukuye hafi y’urugo, uwo mwana akigwamo. Abandi bana bakinaga bahise bajya gutabaza, abaturage bahageze basanga umwana yapfuye, batabaza inzego z’ubuyobozi zihageze umurambo ujyanwa mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma, ubu tugiye kumushyingura”.

Gitifu Munyaneza, yavuze icyo bagiye gukora mu rwego rwo kwirinda izo mpanuka, ati “Tugiye gukora inama dukangurire abaturage, ibyobo cyane cyane byegereye ingo babisibe, ariko tunakangurira abana kureka gukinira kure y’ingo z’iwabo mu kwirinda ibibazo byatera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka