Burera: Umuyobozi w’akarere ashima abafatanyabikorwa kuko ari inkingi y’iterambere
Umuyobozi w’akarere ka Burera ashimira ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere (JADF Burera), kuko ribafasha mu rugamba rwo guteza imbere abagatuye. Bukemeza ko iterambere rirambye rigerwa ho hatifashshijwe abafatanyabikorwa bikorera.
Samuel Sembagare agira ati: “Ntabwo ibi bikorwa byagerwa ho mu by’ukuri nk’uko mu bizi n’inyigisho z’abakuru badukuriye…nta gihugu cyatera imbere cyidakoranye na “Secteur Privé”. Ntabwo bishoboka. Ari amabanki, ari abikorera abantu bose. Abo bantu nibo bagize urwego rukomeye mu gihugu icyo aricyo cyose”.
Atanga urugero ko no mu bihugu byateye imbere nka Amerika, Singapore n’ibihugu byo mu Burayi, abikorera baba bafite umwanya ukomeye cyane mu iterambere ryabyo.
Sembagare akomeza avuga ko mu myaka izaza bazashyira ho gahunda zizatuma JADF Burera yihutisha ibikorwa by’iterambere.
Ati: “Tuzashyira ho ubundi buryo butuma koko “Secteur Privé” ifatana urunana n’ubuyobozi bw’akarere, n’abaturage bacu na leta yacu kugira ngo koko dutinde ikiraro gikomeye kugira ngo iterambere ryihute”.
Ibintu bitandukanye bigaragara mu karere ka Burera birimo imihanda y’ibitaka ikoze neza, ibitaro bya Butaro by’intangarugero mu Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye byagezwe ho kubera ubufatanye bw’akarere ka JADF Burera
Muri ako karere ariko nta shoramari rihagaragara kandi hari ibintu byinshi nyaburanga birimo ibiyaga, ndetse n’imisozi, bikurura ba mukerarugendo. Abo bamukerarugendo iyo baje kubireba babura aho barara kuko nta mahoteri ahaba.
Ibyo byatumye tariki ya 06/02/2013 abagize JADF Burera basinyana imihigo n’umuyobozi w’akarere ka Burera, izibanda ahanini ku guteza imbere ishoramari muri ako karere.
Hateganyijwe ko muri Burera hazubakwa amahoteri ndetse n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi. JADF yahize iyo mihigo mu gihe kigera ku myaka itanu iri imbere.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|