Burera: Umuturage utazajya yerekana ikaye y’ibibazo ntazongera kubikemurirwa
Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko abaturage bazajya bamugezaho ibibazo ngo abikemure badafite ikaye yanditsemo ibyo bibazo atazajya abakira mu rwego rwo guca ingeso yo gusimbuka inzego.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushishikariza abaturage bo muri ako karere gutunga ikayi bandikamo ibibazo bafite kugira ngo bajye babigeza ku buyobozi bw’inzego z’ibanze babikemure hanyuma ibyabananiye bibe aribyo bigezwa ku muyobozi w’akarere.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko azajya yakira abaturage bafite ibibazo rimwe mu kwezi kandi ari uko bazanye ikaye yanditsemo ibyo bibazo bashaka ko akemura. Umuturage utazajya uzana ikaye y’ibibazo ntazajya yakirwa nk’uko akomeza abisobanura.
Iyo kaye niyo yerekana ko ibyo bibazo byabanje gushyikirizwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.
Ngo mbere wasangaga bamwe mu Banyaburera bageza ibibazo ku muyobozi w’akarere basimbutse inzego kuburyo batabanzaga kubyereka abayobozi b’umudugudu, ab’utugari ndetse n’ab’imirenge kugira ngo bibe ariho bikemurirwa.
Ibyo byatumaga yakira abaturage benshi bafite ibibazo byinshi birimo n’ibidakomeye byagombaga gukemurirwa ku rwego rw’umurenge cyangwa urw’akagari nk’uko Sembagare abihamya.
Sembagare akomeza asaba abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze gushishikariza abaturage bayobora gutunga ikaye y’ibibazo kugira ngo abo baturage bajye bakemurirwa ibibazo mu buryo bwiza badasimbutse inzego.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo cyemezo si cyo Mayor.None se umuturage niba aterwa ibibazo n’izo nzego z’ibanze, iyo kaye izandikwamo na nde. Uwo muturage se niyiyandikira muri iyo kaye muzamwakira. Ko PM abasaba kuva mu biro mukajya kuri field,mugakemura ibibazo by’abaturage uwo mwanzuro wo kwakira umuturage yitwaje document de travail uwufashe ute??????????. Shyiraho ingamba zikumira ibibazo by’abaturage aho gushyiraho ingamba zibakumira mu biro biyubakiye.!
Arko uyu Musaza kweli! Nukuri sindabona Umuyobozi abaturage bose bisangamo, bibonamo ndetse wubaha n’izindi nzego bakorana nka SEMBAGARE. Ibi ndabivuga kubera ko muzi, kuko aho mumenyeye hashize umwaka ariko we ntanzi nta n’ikibazo arankemurira ariko ni sociable ku baturage ayobora, abaciye bugufi, abakomeye n’abandi. Muzee wacu cg se RPF izi guhitamo abayobozi ndakubwiye. Mboneyeho Gusaba maire wa Gicumbi gufata amasomo kuri uyu Musaza.