Burera: Umusaza ufite imyaka 83 avuga ko yanyweye kuri bière igura amafaranga 15
Umusaza witwa Tharcisse Kamamanzi utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera ngo yibuka ko akiri umusore yanyweye inzoga, yita byeri (bière), yitwaga Rwanda-Burundi igura amafaranga 15.
Kamamanzi ufite imyaka 83 agereranya iyo nzoga na Primus nini, abantu benshi bita Bière isigaye igura amafaranga 800 muri iki gihe.
Avuga ko abakire b’icyo gihe barimo abo bitaga aba-sous-chef ndetse n’abandi bantu bitaga ab’ibukuru aribo babonaga ayo mafaranga 15 yo kugura inzoga ya Rwanda-Burundi ngo naho abakene ntibari kuyabona.
Akomeza avuga ko icyo gihe kubona amafaranga 15 byabaga bigoye cyane kuko hari n’abakoraga umurimo wo guhingira abandi bahembwaga urumiya gusa (ntirugera no ku ifaranga rimwe).

Umusaza Kamamanzi avuga ko mu busore bwe atigeze atunga amafaranga 1000. Ngo no kubona amafaranga 50 byabaga ari ingorabahizi kuko abayabonaga babaga ari abakozi bakomeye.
Uretse mu mwaka wa 1948 ubwo yigaga mu Kibeho (amashuri yigiragamo abigira kubatizwa) ngo nta rindi shuri yigize akandagiramo.
Kamamanzi bigaragara ko ashaje yavukiye mu Rugarama, arahakurira none aranahasaziye. Avuga ko iterambere ryose rihagaraga ryahageze aribona.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|