Burera: Umuntu umwe yishwe n’amazi yaturutse mu Birunga, inzu 120 zirangirika

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, baratangaza ko basigaye iheruheru, nyuma yo gusenyerwa n’amazi y’imvura yaturutse mu birunga, agasandarira mu ngo zabo, umuntu umwe ahasiga ubuzima, inzu 120 zirangirika, hangirika imihanda, ibiraro n’imyaka bari barahinze.

Imbere y'iyi nzu hari hasanzwe imbuga none amazi y'imvura yahaciye urwobo runini, kuyisohokamo bisaba ubuhanga
Imbere y’iyi nzu hari hasanzwe imbuga none amazi y’imvura yahaciye urwobo runini, kuyisohokamo bisaba ubuhanga

Ubwo benshi mu baturage bari baryamye mu ma saha y’ijoro, rishyira ku wa kabiri tariki 27 Mata 2021, ngo batunguwe no kubona amazi y’isuri yari aturutse mu birunga yiroha mu ngo zabo.

Umubyeyi Kigali Today yasanze mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Gahunga, wari ufite imirima itandatu, harimo iyari iteyemo ibirayi n’indi igizwe n’amashyamba, yose ikaba yatwawe n’ayo mazi, yari afite akababaro kenshi, amarira amuzenga mu maso.

Yagize ati “Twari turyamye, nka saa yine z’ijoro, mba numvise urusaku rw’ibintu bihorera mbanza kwibaza ibibaye, mba ndabyutse ndungurukira mu idirishya, mbona ahantu hose ni amazi. Yaturukaga mu birunga ari nako amanukana ibibuye binini n’ibiti, mbese tubura iyo dukwirwa. Bwagiye gucya nohereza agahererezi kanjye kundebera mu mirima niba hari icyasigaye, gasanga yose uko ari itandatu, ibyari bihinzemo byatikiriyemo, ibiti byose imvura yabitembanye nta n’icyo kubara inkuru cyasigaye. Ubu ndibaza uko turabaho byanyobeye”.

Habyarimana Eliya wo mu Mudugudu wa Ruli, Akagari ka Gisizi, na we yumvise ibintu atari yakamenye ibyo ari byo bisuuma n’urusaku rwinshi, biturutse mu ishyamba ry’ibirunga yagize ati “Nasohote hanze muri iryo joro ngira ngo menye ibyo ari byo, ngezeyo nsanga ni amazi afite ubukana. Nirukiye mu nzu ntabaza umugore ko twatewe, igihe ndi kumubwira guheka abana bwangu ngo dukizwe n’amaguru. Byabaye ay’ubusa, kuko tutabaye tugisohotse bitewe n’amazi yahise atwinjirana, agakwirakwira mu nzu yose”.

Uyu muryango wakijijwe n’uko bahungishirije abana ku gisenge cy’inzu, abandi burira hejuru y’ibitanda kugeza bukeye.

Twagirayesu Steven, na we twasanze hafi y’iyiteme (ikiraro) ryatabwe n’imicanga n’amabuye byaturutse mu birunga bizanywe n’ayo mazi, ngo byamuteye ubwoba.

Yagize ati “Iki kiraro cyari cyarigeze kwangizwa na none n’amazi yari yavuye mu birunga, bongera kucyubakira urukuta banaruzirikaho insinga zikomeye, kugira ngo amazi atazongera kugitembana. None dore amazi yongeye kugitembana ibiti na za beton bari bashyizeho byose yabitembanye nta n’akamanyu wabona; ubuhahirane ugiye kuba ikibazo. Dufite ubwoba ko nta gikozwe mu maguru mashya, natwe aya mazi azadutwara tukaburirwa irengero”.

Ibyo biza byahitanye ubuzima bw’umugabo w’imyaka 30 wari utuye muri ako gace ubwo yari atashye mu rugo iwe muri ayo masaha. Mu bindi yangije harimo imyaka yari ihinze ku buso bwa Ha zisaga 200, asenya inzu 120, aca ibiraro n’inkangu mu muhanda w’ibirometero bitandatu uturuka mu Murenge wa Gahunga ukawuhuza n’Umurenge wa Nyange w’ibirometero bitandatu, hakaba n’amatungo yapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munyaneza Joseph, avuga ko nyuma y’ibyabaye bihutiye kuhagera bahumuriza abaturage no kureba uko hakorwa ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati “Mu butabazi bw’ibanze twihutiye gukora ni ugukura imicanga n’ibitaka byari byinjiye mu mazu y’abaturage, no kugerageza gufatanya n’abaturage gusibura umuhanda wagiye ucika no kuwukuramo ibibuye byari byawufunze, dusanasana ngo imodoka zibashe kongera gutambuka”.

Uwo muyobozi yibukije abaturage ko iki ari igihe cy’imvura nyinshi, bityo ko mu kwirinda izindi ngaruka ziterwa n’andi mazi ashobora gukomoka ku mvura, byaba byiza mu gihe bihutiye kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.

Ati “Mu byo dukangurira abaturage ni ukureba uko baba bacumbitse ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga. Natwe ntabwo twicaye kuko twahise dutangira gushakisha ubundi bufasha bwihuse, aho twanamaze kuvugana n’abafatanyabikorwa, biteguye kugira icyo badufasha mu gihe cya vuba barimo Croix Rouge, Minisiteri y’Ibidukikije na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi”.

Iyi sanganya ibaye mu gihe muri aka Karere ka Burera hari hashize umwaka urengaho amezi macye, hatangijwe umushinga washowemo miliyari 35 z’Amafaranga y’u Rwanda wo gukumira amazi aturuka mu birunga.

Aya mazi yangije umuhanda acamo imigende
Aya mazi yangije umuhanda acamo imigende

Ni umushinga wibanda ku gutunganya imyuzi mu kuyagura no kuyongerera uburebure bw’ubujyakuzimu, hanacukurwa ibyobo binini bifata amazi. Mu myuzi inyuramo amazi ava mu birunga isaga icumi ibarizwa mu Karere ka Burera harimo n’uwitwa Nyabutoshywa uherereye muri Gahunga.

Uwo mwuzi ukaba ariwo ufatwa nk’imbarutso yo gutiza umurindi ayo mazi, yaturutse mu birunga aho yamanukanye amabuye n’imicanga, ageze hagati yishakira inzira, ayobera mu ngo z’abaturage.

Munyaneza avuga ko bagiye gukora ibishoboka bihutisha imirimo yo kuhatunganya, ibyitezweho gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’ayo mazi ava mu birunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka