Burera: Umuhanda Base-Butaro-Kidaho uzoroshya ubuhahirane
Mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho ikomeje, abaturage bo mu Karere ka Burera n’abakagenderera, bari bamaze imyaka myinshi banyotewe no kugira umuhanda uri kuri uru rwego, ngo ubu icyizere ni cyose cyo kuba mu gihe kidatinze uzaba wamaze kuzura, bakoroherwa n’ubuhahirane.
Ni umuhanda ureshya na Kirometero 63, watangiye gutunganywa guhera mu Kwakira 2022, ukaba uzakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Mu bice bitandukanye by’imirenge igize Akarere ka Burera unyuramo, dore ko ahenshi ari n’imisozi miremire ikora ku kiyaga cya Burera, hagaragara imashini n’imodoka rutura ziri mu bikorwa byo kuwutunganya.
Sekanyambo Ildephonse agira ati: “Twarahingaga tukabura uko tugeza umusaruro ku isoko ukaduheraho cyangwa bikaba ngombwa ko tuwugurisha kuri macye kubera ko umuhanda nta modoka zihagije zabashaga kuwugendamo. Kuba bari kuwudukorera, ni igihamya cy’uburyo Perezida wacu Paul Kagame yadukuye ku karubanda, tukaba tugiye kujya tugenderanirana nta kidukoma mu rugendo”.
Kuri bamwe ngo bakurikije ukuntu mbere hagiye habaho kuwutunganya ukagenda usubikwa bya hato na hato, nta cyizere bari bakigifite cy’uko uzakorwa.
Ni umuhanda uri gukorwa na Kampani ebyiri zizobereye muri ibyo bikorwa zishyize hamwe, harimo iy’inyarwanda izwi nka NPD ndetse n’iyo mu gihugu cy’u Bushinwa izwi nka CRBC.
Imirimo igeze kuri 35% ishyirwa mu bikorwa, kandi kugira ngo irusheho kwihuta abari kuwukora bahereye ku gice gituruka Base cyerekeza Butaro, n’ikindi gituruka Kidaho kigana Butaro.
Ubu hari kubakwa ibiraro, kongera ubugari bwawo; kandi nk’uko byemezwa na Muneza Kamuhanda Thierry uhagarariye ibikorwa byo kuwubaka, ngo akurikije imiterere y’aka gace n’imbaraga zishyizwe mu kuwutunganya, yaba mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’amafaranga, ngo nta kabuza igihe Leta y’u Rwanda yihaye cyo kuba wamaze gukorwa bizagerwaho.
Agira ati: “Igice kinini cy’aho unyuze cyegereye ikiyaga kandi hagaragara ibitare n’ibibuye binini cyane bidusaba gukoresha ubuhanga mu kubimena kugira ngo haboneke aho wagukira. Mu by’ukuri twakwizeza abantu ko igihe twihaye gikubiye no mu masezerano kigena ko muri 2025 uzaba wamaze gukorwa tuzacyubahiriza.
Ikizaba gisigaye ni imirimo yanyuma yawo yo kuwukikizaho ibiti, amatara, za ruhurura zimanura amazi ahabugenewe kandi nabyo dutekereza ko bitazarenza nk’andi mezi atandatu azaba akurikiyeho”.
Uzuzura utwaye Miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda. Yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’aka Karere bishimira ko imvugo ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari ingiro. Ngo icyo bazamwitura ni ugukora ibishoboka bawubungabunga kugira ngo uzarambe.
Mukamana Soline, uyobora Akarere ka Burera agira ati: “Ukurikije ahantu uyu muhanda uri, bigaragara ko uri hagati mu buryo bworoheye abaturage benshi. Twumvikanye na ba rwiyemezamirimo barimo kuwutunganya, ko muri kino gihe cy’impeshyi turimo, bazaba bamaze gutunganya iby’ibanze nka za rigore, kuwutsindagira neza n’ibindi bizoroshya kugendeka neza; ku buryo bizagera ku gihe twihaye warangiye urimo na kaburimbo.
Ntiwakwiyumvisha uburyo tunyotewe umuhanda wa kaburimbo, kandi tuwutegerezanyije ubwuzu n’amatsiko menshi”.
Ku bijyanye no kwimura abari batuye n’abafite ibikorwa mu bice unyuzemo bya Base-Butaro-Kidaho, abaturage bagiye bishyurwa na bacye muri bo basigaye, ibijyanye n’ingurane zabo biri kugana ku musozo, ku buryo mu gihe cya vuba bazaba bazihawe.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuhanda watangiye gukorwa 2013 none turi 2024 ngo uzarangira 2025 gusa ntambaraga NPD yashyizemo. Indi mihanda yanyuma yawo nka Base-Rukomo-Nyagatare yuzuye kera.ahari ubwo umushinwa aje gufatanya na NPD bizakunda! Reka dukomeze dutegereze twihanganye.Imana Ishoboze NPD yese imihigo ikibazo cyumuhanda umaze imyaka hafi 10 ikirangize.
Mubyukuri dushimiye perezida wa republic of Rwanda udahema kudutekerezaho turizera ko uyumuhanda wa base butaro kidaho uzakorwa Kandi neza Kandi tunyotewe kubona