Burera: Umugore wo mu cyaro uhiga abandi mu kwiteza imbere yahawe ishimwe

Nyirambonigaba Annonciata utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera yashyikirijwe ishimwe riherekejwe na sheki y’amafaranga ibihumbi 200 kubera ko ari indashyikirwa mu kwiteza imbere ugereranyije n’abandi bagore bose bo mu cyaro mu karere ka Burera.

Tariki 15/10/2012 ubwo habaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro nibwo uwo mugore yashyikirijwe iryo shimwe na Mukandekezi Marie Josée waje muri uwo muhango ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu rwego rw’igihugu.

Nyirambinigaba, ufite imyaka 56 y’amavuko, yishimira ishimwe yahawe. Usibye kuba atuye mu nzu nziza, anafite ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo ubworozi bw’inka.

Afite inka ebyiri za kijyambere n’inyana imwe. Izo nka zituma abasha kubona ifumbire no gukoresha biyogazi atangiza ibidukikije. Yorora kandi ingurube ndetse ni n’umuhinzi.

Inzu ya Nyirambonigaba n'umugabo we babamo.
Inzu ya Nyirambonigaba n’umugabo we babamo.

Nyirambonigaba avuga ko ibyo yagezeho byose abikesha amahugurwa atandukanye yahawe yatumye ahindura imyumvire bityo ateza imbere ubuhinzi agana amabanki yaka inguzanyo kuburyo asigaye atanga akazi.

Agira ati “ubungubu muri ibyo bikorwa byose ntacyo nshoboye kwikorera uri kubona ko maze gukura ariko mfite abakozi bamfasha tukabahemba”.

Abakozi ba nyakabyizi bo mu mirima ye abahemba amafaranga 1000 buri munsi. Iyo abo bakozi babaye bake baba ari umunani ariko ubusanzwe bashobora kugera kuri 15. Kuri abo bakozi hiyongera ho babiri bahirira inka.

Nyirambonigaba afatanyije n’umugabo we witwa Kaberuka Faustin, ufite imyaka 59 y’amavuko, bashyize hamwe ibitekerezo bagira inama imiryango ine yabaga muri nyakatsi ijya muri koperative maze bituma nayo itura aheza.

Yongeraho ko we n’umufasha we babanye muri nyakatsi ariko baza kunguka ibitekerezo biturutse mu mahugurwa bakoraga bituma batangira kwiteza imbere basezerera nyakatsi gutyo.

Uwo mugore yabyaranye n’umugabo we abana barindwi. Bane muri bo biga mu mashuri yisumbuye. Arateganya ko azakomeza kubafasha mu myigire yabo bagakomeza no muri kaminuza kugira ngo bazagire ejo hazaza habo heza.

Agira ati “…twe twabikoze nta mashuri dufite ariko ubu utaziga ntacyo ashobora kwigezaho.”

Nyirambonigaba n'umufasha we bashyikiriza ishimwe bagenewe.
Nyirambonigaba n’umufasha we bashyikiriza ishimwe bagenewe.

Abandi bagore bo mu cyaro mu karere ka Burera basabwe kugera ikirenge mu cya Nyirambonigaba bibumbira mu makoperative kandi bagana ibigo by’imari kugira ngo bake inguzanyo zo gukora imishinga.

Bamwe mu bagore bo mu cyaro mu karere ka Burera nabo berekanye bimwe mubyo bamaze kwigezaho babikesha kwibumbira mu makoperative.

Muri ayo makoperative harimo iyitwa “Umutako” yo mu murenge wa Rugarama, yibumbiyemo abagore baboha uduseke bigatuma bivana mu bukene. Harimo kadi “Koperative Bambousa” yibumbiyemo abagore batubura igihingwa cy’imigano.

Hiyongeraho koperative ihinga imigina y’ibihumyo, koperative ihinga indabyo, imbuto n’imboga. Abibumbiye muri ayo makoperative bose batangaza ko byatumye babasha kuzamura imibereho yabo n’iy’imiryango yabo, bizigamira, ndetse baniriha mitiweli n’ibindi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka