Burera: Ubuyobozi burasaba abaturage guhindura imyumvire bagatura mu midugudu

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Samuel Sembagare, ashishikariza abaturage bo muri ako karere guhindura imyumvire bakitabira gutura mu midugudu bityo bakagezwaho ibikorwa remezo by’iterambere kandi bakava ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza.

Sembagare Samuel avuga ko abanyaburera bakwiye kwiyumvisha ko nibatura mu midugudu aribwo bazagezwaho amazi ndetse n’amashanyarazi ku buryo bworoshye.

Agira ati “Igihe cyose abaturage bacu batazaba bumva akamaro ko gutura mu midugudu, tuzagira ibibazo bikomeye cyane. Niba amazi tugeze kuri 80%...twagira 100% ari uko batuye bose hamwe.”

Ntabwo uzabona umuyoboro w’amazi cyangwa ipoto (y’amashanyarazi) izajya mu rutoki, mu musozi, mu kibaya, mu gishanga.”

Akomeza asaba abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu karere ka Burera gufasha ubuyobozi bw’akarere bashishikariza abaturage bo muri ako karere guhindura imyumvire bagatura mu midugudu.

Kuri ubu abaturage barenga 12% mu baturage batuye akarere ka Burera nibo gusa bamaze kugezwaho amazi. Mu mihigo y’umwaka 2013-2014 ubuyobozi bw’ako karere buteganya kongera uwo mubare.

Ubwo buyobozi kandi buvuga ko buzakomeza kugeza amazi meza ku baturage kuburyo mu mwaka wa 2015 abaturajye bose bo muri ako karere bazaba bafite amazi meza. Ngo ibyo bazabigera ho bafatanyije n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura muri ako karere.

Sembagare yongeraho avuga ko hakiri abaturage bo mu karere ayoboye bagituye ahantu h’amanageka. Bamwe muri bo ngo usanga banga kuhava kuko ngo bahavukiye bakaba bahafite ibikorwa byinshi. Abo nabo abasaba guhindura iyo myumvire.

Agira ati “Kuvuga ngo warahavukiye ariko ngo nta kibazo wigeze ugira! Nonese ibi biza biri kutugwira hari ubwo byigeze bibaho kera! Isi rero ujyana nayo. Aho kugira ngo ube ku muvumu wa so jyenda uture hamwe n’abandi niho uzagira umutekano.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari amazu arenga ijana bacyubaka agomba guturwamo n’abari batuye ahantu h’amanegeka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwavugaga ko bitarenze ukwezi kwa Nzeli 2013 imiryango 552 ituye ahantu h’amanegeka yagombaga kuba yarimuwe.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka