Burera: Ubukangurambaga bw’amadini n’amatorero bwagabanyije ibiyobyabwenge
Amadini n’amatorero ahuriye mu Muryango Compassion International ukorera mu Karere ka Burera, yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu bukangurambaga bw’iminsi itatu bwakozwe mu giterane cyiswe ‘Free indeed Campaign’.
Muri ubwo bukangurambaga hasuwe miryango isaga 5000 mu Mirenge 11 yo muri ako karere, aho yaganirijwe isabwa kubaka amahoro yirinda amakimbirane, bamwe biyemeza guhinduka nk’uko Gakuba Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Compassion International mu Rwanda yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati "Ingo 5,352 zarasuwe ndetse abenshi bariyunga, nko mu giterane cyakorewe Karuganda, harimo imiryango yiyungiye muri icyo giterane, imiryango ine yari yaratandukanye turayunga tuyemerera no kuyifashisha amatungo, ndetse batanga n’inkunga yo kubakira umwe mu miryango itishoboye, wasangaga mu bantu babana umwe areba Iburasirazuba undi areba Iburengerazuba, baza mu giterane bariyunga".
Gakuba yavuze ko hari n’abana bari barataye amashuri biyemeza kuyagarukamo, itorero ryiyemeza no kubafasha kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, avuga ko abakijijwe bakakira Yesu Kristo bakabakaba 2000 mu gihe abaturage 397 bihannye bareka ibiyobyabwenge.
Ati "Abo ntabwo bazongera kurwana na Gitifu ndetse na DASSO, Nyakubahwa Uhagarariye Polisi, ntabwo muzongera kurwana nabo mubatwara muri transit, bakijijwe".
Gakuba Emmanuel, yavuze ko icyatumye bategura ubukangurambaga nk’abagize umuryango Compassion, ngo babonaga ibiyobyabwenge ari kimwe mu bintu bishobora kwangiza urubyiruko ndetse n’abana bafasha, mu gihe intego yabo ari ukuvugira umwana no kumugobotora mu ngeso mbi zimutera ubukene.
Ngo ni nyuma yo kubona abenshi mu bishora mu biyobyabwenge ari urubyiruko, aho bibagira imbata bagatangira gufata abana ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ugasanga umwana ntabwo atanze umusaruro Igihugu kimutezeho.
Muri ubwo bukangurambaga bufite insangamamatsiko igira iti, ‘Nawe Yesu yakubohora ingoyi y’ibiyobyabwenge’, ahifashishijwe umurongo wa Bibiliya muri Yohani 8:36 ugira uti, "Nuko umwana n’ababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri", bwateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya inda zidateganyijwe mu bangavu.
Mu gusoza ubwo bukangurambaga kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kanama 2024, mu giterane cyateguwe mu Murenge wa Cyanika, abenshi mu baturage barimo ababaswe n’ibiyobyabwenge, bagaragaje ko biyemeje guca ukubiri nabyo bagendeye ku buhamya bwagiye butangwa bw’ababiretse.
Ni nyuma y’ubuhamya bwa Pasiteri Mugabo Venuste, bwakoze ku mitima ya benshi, aho yavuze ko mu mabyiruka ye yari yarananiye ababyeyi, arabatoroka ava mu cyaro ajya i Kigali, agezeyo yiga uburara butandukanye kugeza ubwo ashinze uruganda rw’inzoga zitemewe zirimo izitwa Muriture.
Ngo ubwo inzego z’umutekano zamushakishaga, yavuye i Kigali agaruka iwabo mu cyaro, ingeso mbi zose yigiye i Kigali zirimo gukora inzoga zitemewe, azimurira mu cyaro aho yari yarahungiye inzego z’umutekano zamuhigaga.
Ngo nyuma yo kuyobya urubyiruko, avuga ko yahindukiye mu giterane yigeze kwitabira, yinjira mu gakiza kugeza ubwo abaye Pasiteri, ubu akaba ari umuvugabutumwa ufasha Leta kurwanya ibiyobyabwenge.
Nyuma y’izo nyigisho, abaturage barimo n’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge biyemeje kubireka, bemerera ubuyobozi gufatanya mu rugamba rwo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu karere ka Burera.
Bizimana Déo ati "Ndi mu bantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge aho nanywaga kanyanga ngata ubwenge, ariko ubu bukanguramaga bwaramfashije ubu nabiretse burundu, ibiyobyabwenge ni bibi cyane iyo wabinyweye bikugira imbata kubireka burundu bikagorana wabibona agatima kakarehareha, ubu nitandukanyije nabyo nyuma y’izi nyigisho".
Umwe mu bangavu batewe inda ati "Naretse ibiyobyabwenge, nyuma yuko ntewe inda ntabizi ubwo nari ndi muri suingi kubera kanyanga nari nanyweye, ubu niyemeje gufasha Leta guhashya ibiyobyabwenge".
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, aremeza ko uburyo Akarere gashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, bigiye kuba amateka muri ako Karere.
Ati "Iyo ugereranyije n’uko mu bihe byashize byari bimeze, ibiyobyabwenge biragenda bigabanuka mu buryo bugaragara mu Karere kacu ka Burera, turifuza ko ibiyobyabwenge byazaba amateka muri aka Karere, kandi biragenda bigerwaho dufatanyijwe n’abaturage, inzego z’umutekano, abanyamadini n’amatorero".
Meya Mukamana, yavuze ko mu byagendaga bidindiza imihigo y’Akarere n’iterambere ryako harimo ibiyobyabwenge dore ko gakungahaye ku biribwa, aho n’Umukuru w’igihugu yakanenze mu imurika ry’imihigo ya 2021, nyuma y’uko ako Karere kabaye aka nyuma.
Avuga ko abatunda ibiyobyabwenge babishoramo amafaranga ugasanga imiryango yabo yugarijwe n’ubukene, ubitunda agafatwa agafungwa agakomeza kuba ikibazo mu muryango, niho ahera avuga ko babihagurukiye kugeza ubwo bizacika burundu.
Polisi Sitasiyo ya Cyanika, iragaragaza ko mu mezi abiri ashize, ibiyobyabwenge byagiye bigabanuka biturutse ku bukangurambaga butandukanye, hakiyongeraho n’ubufatanye bw’abaturage bahagurukiye gufasha inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|