Burera: Rwiyemezamirimo yambuye abaturage amafaranga ibihumbi 472 none yaburiwe irengero

Abaturage bo mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi kubarenganura kuko rwiyemezamirimo wabahaye akazi ko kubaka iminara iri ku gishanga cya Rugezi yabambuye amafaranga yabo bakoreye na n’ubu bakaba batazi aho aherereye ngo abishyure.

Iyo minara (Mirador cyangwa Watchtower) yubatse ku Rugezi niyo abakerarugendo bahagararamo bari kureba icyo gishanga ndetse n’inyoni zororerwamo.

Uzabakiriho Jeanette, umwe mu baturage bambuwe n’uwo rwiyemezamirimo, avuga ko yambuwe imibyizi ihwanye n’amafaranga ibihumbi 36.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivuye buvuga ko uwo rwiyemezamirimo bamuzi akaba yitwa Gonga Théoneste, ufite sosiyete y’ubwubatsi yitwa ECONT (Entreprise de Construction Gonga Théoneste).

Aloys Nsengimana, umunyabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kivuye, avuga ko kuva mu mwaka wa 2011, Gonga yambuye Abanyakivuye amafaranga agera ku bihumbi 472 ariko baramushakishijea arabura kugeza na n’ubu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo buvuga ko icyo kibazo cy’abaturage bambuwe na Gonga, bukizi ariko isoko ryo kubaka iyo minara ryari ryatanzwe na n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Umwe mu minara yubatswe n'abo baturage.
Umwe mu minara yubatswe n’abo baturage.

Amasezerano REMA yagiranye na Ngoga nta bubasha ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari buyafiteho nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abisobanura.

Akomeza avuga ko bakoze urutonde rw’abantu bafitiwe umwenda maze barwoherereza REMA kugira ngo abo baturage bishyurwe. REMA ngo yashubije akarere ka Burera ko rwiyemezamirimo wambuye abaturage, ariwe Ngoga, bamubuze.

REMA ivuga yarangije kwishyura Ngoga amafaranga yose nyuma yo kubaka iyo minara iri ku Rugezi. Igisigaye ni uko abaturage barega Ngoga maze akabishyura nk’ko REMA yabitangarije akarere ka Burera.

Zaraduhaye avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’abaturage ndetse na Polisi y’u Rwanda, bari gushakisha Ngoga. Naboneka azashyikirizwa inkiko zibe arizo zica urubanza bityo abaturage bishyurwe, binyuze mu nzira y’ubutabera.

Agira ati “Twabiha nk’igihe cy’ibyumweru bitatu, tugashakisha, dufatanyije na REMA n’inzego z’ubuyobozi bundi kugira ngo tumenye amakuru ye tube twamurega n’ubwo yaba adahari kugira ngo tuzahereho dusaba ko urubanza rurangizwa.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bambuwe na Ngoga kwihangana ibyo byumweru bitatu bigashira. Abaturage bambuwe bo bavuga ko barenganye bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha byihuse bakabona Ngoga akabishyura amafaranga yabo abarimo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkunda umugabo ntacyo amampaye! Uyu Theophile aravuga ukuri rwose: nawe se urugomero rwa Rusumo rwatashye kera ariko nta mashanyarazi. Aya mashanyarazi ya Kinyababa azaka ryari? Kuki umushinga watwara akayabo k’amafaranga nkariya ngo mukurangiza imirimo ya nyuma bikadindira!!!

Mukurikirane ibi bikorwa mushyireho open day. Mayor afate igihe mu mirenge akurikirane ibibazo bihari; Gouverneur ni urugero rwa hafi.

Josua Businge yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Bwana Mayor wa Burera,ndagushima ko urumukozi ariko nudahagurukira ba Rwiyemezamirimo bo mukarere uyobora barakumarira amafaranga ya rubanda ucunga. Urugero amashyanyarazi ajya Kinyababa ko akomeje kudindiraaaaa........ Gusa inyoni zabonye aho gutonda umurongo zireba aho imirima y’ibigori byeze, naho kumurikira abaturage birakajya.
Amazi ya wash yo sinzi aho biri kwerekera nabo bari kwambura abaturage.
Ariya mazu yo kubyambu bya Burera yo amaze iki ? Ni meza peee . ariko se umutako gusa.
Amashanyarazi yo ku Rusumo ko urugomero rudakora ??

Maragarira theophile yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka