Burera: RDF yahaye ubwato abatuye ku kirwa cya Birwa I (Updated)

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyikirije ubwato bwa moteri abaturage batuye ku kirwa cya Birwa ya mbere giherereye mu kiyaga cya Burera, mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera, kugira ngo bujye bubafasha mu ngendo zabo.

Ku cyumweru tariki cya 07/12/2014, ubwo abo baturage bashyikirizwaga ubwo bwato, bavuze ko ubusanzwe bakoreshaga ubwato bw’ibiti bw’ingashya ngo ku buryo iyo mu kiyaga cya Burera hazagamo umuyaga mwinshi witwa Shegesha, ingendo zahagararaga.

Aba baturage bavuga ko ibyo bakenera byose babikura hakurya y’ikiyaga cya Burera banyuze mu mazi. Ngo kuba bahawe ubwato bwa moteri bigiye gutuma ubuzima bwabo burushaho kugenda neza, nabo batere imbere.

RDF yashyikirije ubwato abatuye Birwa I ngo bujye bubafasha mu ngendo.
RDF yashyikirije ubwato abatuye Birwa I ngo bujye bubafasha mu ngendo.

Munyagasozi Damien agira ati “Naragiye ngiye guhaha mu Rugarama (isoko ryo muri Burera), nkubitana n’umuyaga bita Shegesha! Ubwo mparika ubwato ndarayo, buracya mu gitondo! Hanze n’imbeho iri kumpuha, harimo n’imvura! Naraye mu kinani (ku gasozi), ni ukuvuga ngo naraparitse, ndara aho! Mu rugo baraburaye ariko ngira amahirwe mu gitondo ibyo nari nagiye kubahahira ndabijyana. Tubonye (ubwato bwa) moteri, tugize amahirwe!”

Mukakarera Olive yungamo ati “Jye ubwanjye nditangira ubuhamya y’uko nigeze kugwa mu mazi mpetse n’umwana, mfite n’ibishingirizo byo gushingiriza ibishyimbo, ngwamo (mu kiyaga) ariko ku bw’amahirwe nogana umwana ngera ku butaka. Mu buryo bugaragara twabagaho nabi! Tubonye ubwato (bwa moteri) rwose turashima iyi Leta, iragahora ku ngoma n’abayobozi bayo”.

Ku kirwa cya Birwa I hari amashuri abanza gusa ndetse n’ivuriro riciriritse (Poste de Santé). Abarimu bajya kwigisha kuri ayo mashuri, ngo abenshi baturuka hakurya y’ikiyaga, ku buryo iyo imvura yagwaga cyangwa hakazamo umuyaga batarambuka, ntibabaga bakigiye kwigisha.

Munyagasozi ahamya ko yaraye nzira kubera kubura uko yambuka.
Munyagasozi ahamya ko yaraye nzira kubera kubura uko yambuka.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bajyaga kwiga hakurya y’ikiyaga ngo baburaga uko bambuka bagasiba cyangwa bakambuka batinze bagakererwa. Ngo ibyo byatumaga badakurikira amasomo neza.

Ababyeyi bahahuriraga n’ibibazo

Abaganga bajyaga kuvura kuri iryo vuriro ngo nabo ntibajyaga kuvura iyo mu kiyaga hazagamo umuyaga.

Ngo n’iyo babaga bari kuvura bikaba ngombwa ko umubyeyi ugiye kubyara bamujyana mu kigo nderabuzima kiri hakurya y’ikiyaga, byabagoraga cyane kumutwara mu bwato bw’ingashya. Ngo batindaga mu nzira, umubyeyi akaregayo yarembye cyane.

Aba bose bahamya ko ubwo bwato bahawe bubabereye igisubizo cy’ibyo bibazo, bakaba bagiye gutera indi ntambwe ijya imbere.

Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40 bwuzuye butwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 950. Bufite kandi imyambaro 50 (Jilet, Life jacket) ituma ababugenderamo batarohama mu kiyaga.

Ubu bwato bwatwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshatu n'ibihumbi 950.
Ubu bwato bwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 950.

Mbere y’uko buhabwa abo baturage bwabanje kugeragezwa mu kiyaga kugira ngo barebe ko ari buzima. Nyuma y’igihe kigera ku minota ibiri bwazengurutse mu mazi bugaruka ku nkombe abaturage bakoma amashyi, banavuza impundu, bamaze kubona ko bukora neza.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, washyikirije abaturage bo kuri Birwa I ubwo bwato, yavuze ko bamenye ikibazo cy’abo baturage babisomye mu bitangazamakuru.

Agira ati “Iki gikorwa cyo gutanga ubwato ku baturage batuye kiriya kirwa, twabibonye mu kinyamaku (cyo mu Rwanda) cya The New Times (cyasohotse mu kwezi 08/2014). Bavuga ko abaturage ba Birwa I cyane cyane abana b’abanyeshuri n’abarezi bibagora kugera hariya hakurya kuri kiriya kirwa”.

Akomeza agira ati “Dufite umuyobozi w’ingabo zo mu mazi, tujya nawe inama, twumva ko hari umusanzu twabaha. Uwo musanzu akaba ari uwo kububakira ubwato ariko bwa kijyambere, bufite moteri, bumeze neza…”

Gen Nyamvumba niwe washyikirije ubu bwato abaturage.
Gen Nyamvumba niwe washyikirije ubu bwato abaturage.

Akomeza avuga ko ingabo z’u Rwanda zizabaha ibyuma bya moteri bizamara igihe kigera ku mwaka.

Basabwa kubufata neza

Gen Nyamvumba asaba abaturage bo kuri Birwa I gufata neza ubu bwato, kandi ko nyuma y’umwaka nabo bazishakamo ibisubizo bakajya babugurira lisansi, ndetse bakajya banabusana igihe bwagize ikibazo.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kandi yemereye abaturage bo kuri Birwa I inka icyenda, zisanga indi imwe bari baragabiwe n’ingabo zifatanyije n’ubuyobozi bwo mu karere ka Burera, mu gihe cyashize.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinoni, ikirwa cya Birwa I giherereyemo, buvuga ko ubwo bwato bazabufata neza. Ngo bazashyiraho komite ishinzwe kubugenzura umunsi ku wundi: haba mu kubugurira lisansi ndetse no guhemba abasare; nk’uko Fred Bayingana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kinoni abihamya.

Abaturage bishimiye ubwato bahawe n'ingabo z'igihugu.
Abaturage bishimiye ubwato bahawe n’ingabo z’igihugu.

Avuga ko iyo komite izashyirwaho ariyo izagena amafaranga buri muturage ukoresha ubwo bwato azajya atanga kugira ngo hagurwe lisansi ndetse banahembe abasare.

Bayingana avuga kandi ko ubwo bwato buzajya bwinjiza amafaranga ngo kuko hari igihe muri uwo murenge hazaga ba mukerarugendo bashaka gutembera mu mazi, nyamara bakabura ubwato.

Ikirwa cya Birwa I ni kimwe mu birwa bitatu biri mu kiyaga cya Burera. Gituwe n’abaturage 423, bari mu miryango 74. Icyo kirwa cyatangiye guturwa mu mwaka wa 1764. Uwagituyeho bwa mbere yitwa Bucocori abahatuye ubu ngo ni abamukomokaho.

Bari basanzwe bakoresha ubwato busanze bukoresha ingashya.
Bari basanzwe bakoresha ubwato busanze bukoresha ingashya.
Ubu bwato buje gukemura ikibazo cy'ingendo abatuye Birwa I bahuraga nacyo.
Ubu bwato buje gukemura ikibazo cy’ingendo abatuye Birwa I bahuraga nacyo.
Birwa I ituwe n'abaturage 423.
Birwa I ituwe n’abaturage 423.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 3 )

twarishimye cyane kubwikigikorwa gitangaje twahawe na RDF Bazakomeze uyu mutima wurukundo imana izabafashe mukazi kabo kaburimunsi.

hategfkjmana bonaventure yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

nkunda ko ingabo zacu zimenya ibyo abaturage bakeneye maze zikabagoboka hakiri kare. ubu bwato babonye bazabukoreshe enza maze akazi kabo no guhahirana nabo hakurya y’ikrwa bukomeze

anani yanditse ku itariki ya: 8-12-2014  →  Musubize

ni byiza rwose ingabo zacu nizo gushyimwa kubwumusanzu zikomeje gutanga mukubaka igihugu nokuzamuras imibereho myiza yaturage

kimonyo yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka