Burera: Paruwasi Butete yatashywe abakristu basabwa kuyigana ngo bitagatifuze
Ubwo Paruwasi nshya ya Butete, muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yatahwaga ku mugaragaro tariki 17/05/2014, abakristu basabwe guharanira kubungabunga umutekano w’igihugu kandi bakora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa banirinda ibihuha bityo bakomeze gutera intambwe bajya imbere.
Umuhango wo gutaha iyi Paruwasi iri mu karere ka Burera waranzwe n’umutambagiro w’abihayimana, aho Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, Harolimana Vicent, yabanje guha umugisha Kiliziya, nayo nshya, abakristu bo muri iyo Paruwasi bazajya basengeramo.

Mu gitambo cya Misa cyayobowe n’uyu Musenyeri, abakirstu b’iyo Paruwasi bagaragaje ibyishimo batura Imana amaturo atandukanye bazanye bikoreye mu biseke bipfundikiye, bita amapfukire.
Misa ihumuje Musenyeri Harolimana yashimiye abantu bose batanze inkunga iyo ari yose kugira ngo Paruwasi Butete yubakwe. Aha akaba yavuze ko Kiliziya ndetse n’amacumbi y’abapadiri b’iyo paruwasi byuzuye bitwaye amafaranga arenga miliyoni 290.
Muri aya mafaranga harimo ayatanzwe n’abakristu ba Paruwasi Butete, arenga Miliyoni 20, bayanyujije mu misanzu ndetse n’umuganda.

Musenyeri Harolimana yakomeje ashima ubufatanye bwiza buri hagati ya Leta ndetse na Kiliziya Gatolika, aho yavuze ko iyo hatabaho ubwo bufatanye ibyo bitari kugerwaho. Yasabye abakristu ba Paruwasi Butete gukomeza kugana iyo Paruwasi kugira ngo bayitagatifurizemo bityo bakomeze kuba abakristu beza babereye Imana.
Yagize ati “Iriya Kiliziya nshya ya Butete, jyewe ndi kuyireba ngasanga ari irembo ry’ijuru. Nkongera ngasanga hariya hari isoko ivubuka amazi y’isoko y’ubuzima. Ndifuza ko amazi ava muri iriya soko yabavura ubusharire mwa bakristu mwe. Mukarushaho kuba beza. Bakristu ba Paruwasi ya Butete muzavome kuri iriya soko maze muhore mutohagiye.”
Itahwa rya Paruwasi Butete ryahuriranye kandi n’itangizwa ry’umwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri, imaze ishinzwe.

Dr. Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wari witabiriye uwo muhango, yasabye abakristu ba Paruwasi ya Butete ko iyo Yubile yababera umwanya wo guhinduka by’ukuri no gufata imigambi yo kubafasha kuba Abanyarwanda b’abakristu b’ukuri: barangwa no gushyira hamwe ndetse no kwirinda ikibi cyose cyabasubiza inyuma.
Agira ati “Duharanire rero kuba ku isonga mu gukomeza umutekano w’igihugu cyacu muri rusange n’aho dutuye by’umwihariko. Abakristu kandi barasabwa gukora cyane, bagamije kurwanya ubukene, bakihaza mu biribwa, bakirinda ibihuha bibatesha umwanya, bityo umutekano duharanira ukagerwaho.”

Yakomeje ashima Kiliziya Gatolika kuko ngo inyigisho zayo zifasha kugira abakristu beza bityo bikorohera Leta kubayobora kuko baba bahindutse inyangamugayo.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yashimye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ku bikorwa byiza by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage igeza ku baturage b’intara y’amajyaruguru. Aho yavuze ko hazakomeza kubaho ubufatanye kugira ngo iryo terambere rikomeze.
Abakristu ba Paruwasi ya Butete bavuga ko kuba babonye Paruwasi hafi byabanejeje kuko bizabafasha kwitagatifuza basengera hafi. Paruwasi Butete yaragijwe Mutagatifu Yohani Paulo II; yanahawe kandi abapadiri batatu bazafasha abakristu.


Aho iyi Paruwasi yubatse hatangiriye ishuri ry’iyobokamana ryatangijwe n’ubupadiri w’umumisiyoneri, mu mwaka wa 1926. Ngo icyo gihe habonetse abakristu batatu gusa ariko nyuma bakomeza kwiyongera kugeza ubu habaye Paruwasi.
Umuhango wo gutaha Paruwasi Butete wari witabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo intumwa ya Papa mu Rwanda, Luciano Lusso, abasenateri ndetse n’abadepite batandukanye bo mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|