Burera: Nyuma yo gutabaza ubuyobozi ko badahembwa, batangiye guhembwa
Abakozi bakora umuyoboro w’amazi wa Nyabizi, uherereye mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, batangiye guhembwa nyuma yo gutakambira ubuyobozi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa kandi bakora.
Abo bakozi bagera kuri 200 bakoreshwa na kamani yitwa Strong Construction bavuga ko nubwo bahembwe ukwezi kumwe tariki 20/04/2013 bizeye ko n’andi asigaye bazayabona nk’uko Dusabimana Emmanuel, umwe muri abo bakozi yabitangaje.
Agira ati “Ikintu nakubwira cyo twari dufite ishinji y’amafaranga ariko byibuza twayabonye kabisa kandi n’ayasigaye yo dufite ikizere…twebwe nta kibazo dufite pe! Bazaduhemba…uyu munsi baduhembye dufite ibyishimo kabisa!”
Ubwo twabasangaga ku murenge wa Kinyababa bamaze guhembwa badutangarije ko bishimye kuko ubukene n’amadeni byari bibarembeje.

Sezibera Robert, undi mukozi twaganiriye, yatubwiye ko abakozi bose bahembwe. Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Strong Construction bwabasobanuriye ko babahembye ukwezi kumwe ariko andi asigaye bakazayabahemba mu cyumweru gitangira tariki 22/04/2013.
Tariki 15/04/2013, nibwo bamwe muri aba bakozi bazindukiye ku biro by’umurenge wa Kinyababa batabaza ubuyobozi bw’uwo murenge kugira ngo bubishyurize kampani ibakoresha, ariyo Strong Construction, kuko bategereje ko ibehemba amaso agahera mu kirere.
Impamvu batahembwe mbere
Abakozi bose bagombaga guhembwa bagera kuri 200, bagombaga guhembwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20.
Ubwo twaganiraga na Habimana Cyprien, ukuriye abakozi (chef de chantier) bakora umuyoboro w’amazi wa Nyabizi yadutangarije ko abo bakozi bagomba guhembwa amezi abiri gusa kuko ariyo bari batarahembwa.

Kuba batari barayabahembye mbere ngo ni uko hari amafaranga Strong Construction yari itarishyurwa na WASH Project (umushinga ushinzwe iby’isuku n’isukura mu karere ka Burera) yayihaye akazi.
Ikindi kandi ngo ni uko hari inyemezabwishyu bari bagitegereje kugira ngo nabo bishyuze WASH Project.
Umuyoboro w’amazi wa Nyabizi ureshya n’ibirometero 47. Niwuzura neza uzagaburira amazi abaturage bagera ku bihumbi 31 bo mu murenge wa Kinyababa ndetse na Kagogo, mu murenge wa Kinyababa.
Kuri ubu uwo muyoboro uri hafi kuzura. Uwo muyoboro uzuzura utwaye miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|