Burera: Nta ngingo izajya yigwaho muri njyanama itabanje kumenyeshwa Perezida

Perezida mushya w’inama njyanama y’akarere ka Burera, Bumbakare Pierre Celestin, arasaba abajyanama bose kujya bamugezaho ibyifuzo cyangwa ingingo zigomba kwigirwa hamwe mu nama mbere y’uko iyo nama iba.

Ubwo yakoranaga inama n’abajyanama b’akarere ka Burera, tariki 29/03/2013, Bumbakare Pierre Celestin yabwiye abo ayoboye ko ku buyobozi bwe hazabaho gukirikiza amategeko nta kujenjeka.

Bimwe mubyo yabasabye kubahiriza harimo indahiro barahiye ubwo batorwaga, ivuga ko batagomba gukoresha inshingano bafite mu nyungu zabo bwite.

Bumbakare yasabye abo bajyanama kandi kujya bamugezaho ibyifuzo, cyangwa izindi ngigo ziteganywa kwigwa ho mu nama, mbere y’uko inama iba kugira ngo ayijyemo nawe azifite ho ibitekerezo.

Agira ati “Ntihazagire umuntu uzana igitekerezo hano muri iyi nama, uzana icyifuzo cyangwa undi azane ingingo yo gusuzumwa, ikeneye icyemezo cya njyanama atigeze ayimbwira. Ntabwo iyo ngingo tuzayisuzuma mubimenye kuko ni itegeko rigomba kubaho.”

Akomeza avuga ko ibyo bizaca akajagari mu nama kuko hari igihe bamwe mu bajyanama bazana ingingo zitari ku murongo w’ibyigwa bikaba byetesha umurongo inama yari iri kugendera ho.

Dr.Nduwayezu perezida wa njyanama ucyuye igihe (wambaye ikoti ry'umukara) ahererekanya ububasha na Bumbakare perezida mushya (wambaye ishati y'umweru).
Dr.Nduwayezu perezida wa njyanama ucyuye igihe (wambaye ikoti ry’umukara) ahererekanya ububasha na Bumbakare perezida mushya (wambaye ishati y’umweru).

Yongeraho asaba abo bajyanama kubana, bumva ko nta mujyanama uruta undi, batanga ibitekerezo bisanzuye kugira ngo hatagira uniganwa ijambo kuko hari bamwe batinya gutanga ibitekerezo byabo bakarinda kubinyuza ku bandi ngo babibatangire.

Bumbakare yatorewe kuyobora njyanama y’akarere ka Burera tariki 15/03/2013 asimbuye Dr. Nduwayezu Jean Baptiste weguye kuri uwo mwanya ku wa 26/02/2013.

Mu buzima busanzwe Bumbakare ni Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA). Akaba kandi yari umujyanama uhagarariye Umurenge wa Nemba muri Njyanama y’Akarere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka