Burera: Nta gishirira dushaka munsi y’ikirunga-Mayor Semabagare
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko mu gihe cy’impeshyi basabye abaturage guhagarika gutwika amakara mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro.
Mu duce tumwe na tumwe two mu Rwanda, usanga mu gihe cy’impeshyi humvikana inkongi z’umuriro ku misozi ziba zaturutse ahanini ku muriro abaturage baba bari gukoresha mu mirimo itandukanye.

Sembagare Samuel avuga ko mu rwego rwo kwirinda izo nkongi z’umuriro mu karere ayoboye, imirimo yose yatuma zibaho yabaye ihagaritswe.
Agira ati “Twanditse dusaba ko gusarura amashyamba no gutwika amakara byaba bihagaze kubera ko byatezaga ibibazo…nta kujya guhakura ubuki, nta guhinga ngo utwike ibiyorero.”
Akomeza avuga ko imvura nigwa azaba ari uburenganzira bwabo kongera gusarura amashyamba arimo ibiti byeze ndetse no gutwika amakara.
Agira ati “Nimubona imvura yaguye, ntimukanambaze ngo mbese dusarure amashyamba! Umurenge uzabahe uburenganzira, musarure amashyamba yanyu yeze akuze, mutwike amakara ariko ubungubu kirazira, kikaziririzwa nta gishirira dushaka munsi y’ikirunga.”
Sembagare abobutsa mu mwaka wa 2009 ubwo inkongi y’umuriro yibasiraga ishyamba rya Pariki y’Ibirunga riri ku kirunga cya Muhabura, aho bamaze igihe kigera ku byumweru bitatu bazimya.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu mu karere ayoboye hatari humvikana inkongi yongeye kwibasira umusozi runaka.
Ubusanzwe mu gihe cy’impeshyi ni bwo wasangaga abahinzi bo mu Karere ka Burera batwika ibyatsi bakuye mu murima ndetse ukanasanga abatwitsi b’amakara na bo ari cyo gihe bayatwika cyane.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|