Burera: Ngo hari ibituma bishimira kuba baragiye ku Rugerero

Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije icyiciro cya mbere cy’itorero ryo ku Rugerero batangaza ko bishimira kuba baragiye ku Rugerero kuko byatumye bakoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu cyababyaye.

Ubwo abo banyeshuri bahabwaga “Certificate” zihamya ko ibyo bagombaga gukora ku Rugerero babikoze neza kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2013, bagaragaje ko ibikorwa bakoze byose byatumye bumva ko bakoreye igihugu.

Emmanuel Dusingizimana, umwe muri abo banyeshuri, avuga ko icyamushimishije cyane ari ukuba yarifatanyije na bagenzi be bakabasha gufasha abatishoboye.

Agira ati: “Nk’ikintu cyadushimishaga ni igihe twabaga turi gukorana ingufu, urugero tukabona nk’inzu turayihomye turayirangije cyangwa se tukavuga tuti uyu muhanda nitwe tuwukoze.

Ni mateka umuhanda ni ikintu kitimukanwa n’uzahagera azasanga warakozwe cyangwa se n’inzu yarubatswe n’ibindi bikorwa byose byakozwe.”

Théogène Tuyisenge nawe yongera ho ati: “Hari nk’umuntu wabaga ari munzu idahomye umuyaga urara umuhuha, nabonaga tumuhomeye nk’inzu kabisa ngataha nezerewe.”

Akomeza avuga ko kandi abanyeshuri bagiye ku Rugerero baruta abatararugiye ho kuko rwatumye bahura bakamenyana mu gihe abandi banyeshuri iyo barangizaga amashuri yisumbuye buri wese yahitaga ajya iwabo.

Abo banyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy’Urugerero bakomeza bavuga ko Urugerero rwatumye bakorera hamwe, bumva ko ntawikorera ahubwo bakorera u Rwanda. Ikindi ngo ni uko abatishoboye bafashaga babishimiraga cyane.

Abanyeshuri barangje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 batangiye ku mugaragaro itorero ryo ku Rugerero tariki 22/01/2013.

Mu gice cya mbere cy’urwo Rugorero bakoreye ubushake, mu tugari twabo, ibikorwa bitandukanye bifitiye u Rwanda akamaro, birimo gufasha abatishoboye, kubarura abaturage, gutanga ubukangurambaga butandukanye n’ibindi.

Igice cya kabiri cy’Urugerero, kingana n’amezi atanu, bazagikora bari kuri za kaminuza cyangwa mu yandi mashuri makuru bazaba bigaho.

Itorero ryo ku Rugerero ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka