Burera: “Ndi Umunyarwanda” ije gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, abwira abaturage bo muri ako karere kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ari yo izatuma Abanyarwanda biyunga mu buryo bwuzuye.

Sembagare avuga ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge isanzweho muri gahunda za Leta; gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikaba ije kuyishimangira.

Agira ati “Tutavugishije ukuri ngo turebe ngo ariko byagenze bite? Ntabwo twaziyunga mu buryo bwuzuye. Ubumwe n’ubwiyunge ni gahunda ya Leta, gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ije gushimangira iyo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.Ntabwo twakwiyunga ngo tube bamwe abantu bakiryaryana. Hari urwikekwe. Nugera ku bantu baceceke bari bari kuvuga. Bacecetse kubera iki? Bakubonyemo ko utari Umunyarwanda.”

Uyu muyobozi akomeza abwira Abanyaburera ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije ko Abanyarwanda babwizanya ukuri ku byaranze amateka y’u Rwanda, “niba koko hari ikintu wahemutseho wakivuga.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bo mu karere ayobora guca ukubiri n’iby’amoko kuko ntacyo bimaze. Ahubwo abasaba kuba Abanyarwanda, bumva ko ari abavandimwe kuko “umuntu wese agira agaciro ku byo akora. Ntabwo ari ubwoko bwe.”

Ibiganiro kuri gahunga ya “Ndi Umunyarwanda” ubu birimo gutangirwa ku rwego rw’umudugudu mu gihugu hose bigamije kuyigeza ku baturage bose binyujijwe ku nteko z’abaturage.

Ibiganiro bitangwa byibanda ku gusobanukirwa n’uburyo Ubunyarwanda bwagiye busenyuka mu mateka y’u Rwanda. Ibyo biganiro kandi bitanga ibisobanuro ku mikorere y’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’amateka, ndetse n’agaciro k’imbabazi mu nzira yo gusana Ubunyarwanda.

Ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” birebera hamwe intambwe imaze kugerwaho mu nzira yo kubaka Ubunyarwanda ndetse no kurebera hamwe ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

maze gusobanukirwa iyi gahunda nibajije impamvu yari taratinze ariko nyine inkono ihira igihe nabandi nibayisobanukirwa neza tuzubaka igihugu kiza kitagira kwishishanya kandi gishyize immbere ubunyarwanda kurusha amoko. God bless Rwanda

Ciara yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka