Burera: Minisitiri Bizimana yagaragaje ko amahitamo y’ibibereye Igihugu atashoboka urubyiruko rudakoreye ku ntego
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yahamagariye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 14, gushyira imbere amahitamo y’ibyiza, kugira ngo mu cyerekezo Igihugu kirimo, bazabe ab’ingirakamaro.
Abo basore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 baryitabiriye, barimo 30 baturutse mu mahanga, 67 biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, 278 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu babaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, 13 bari mu nzego ziyoboye urubyiruko, abandi 41 bakaba ari abiga muri Kaminuza zikorera mu Rwanda.
Ubwo yaritangizaga ku mugaragaro mu Kigo cy’Ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Burera, Dr Bizimana, yagize ati: “Umuco Nyarwanda kuva mu myaka yo hambere, wari ukubiyemo indangagaciro nyinshi zafashaga Igihugu guhora gikomeye, kuko abantu babaga bunze ubumwe bafatanyije muri byose. Iyo sano muzi Abanyarwanda bahuriyeho, yafashije u Rwanda kubaho ibinyejana byinshi kugeza na n’ubu”.
Yakomeje agira ati, “Uru rubyiruko rero rukwiye kumenya ko ibyiza Igihugu kirimo kubaka bidashobora kuramba rwo ubwarwo rudahagurutse ngo rubigiremo uruhare. Mu byo rukora byose rero birasaba ko barangwa n’imikorere ishungura kandi rugasesengura ibyiza rukabikomeza, ibyo babonye ko ari bibi rukitandukanya nabyo rukanabyamagana. Dusanga ibyo byababera amahitamo meza yarufasha kugaragaza umusanzu warwo”.
Mu gihe cy’iminsi 45 bazamara muri iri torero, bazahabwa ibiganiro bibatoza kugira indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’Umuco Nyarwanda, byuzuzanya n’igitaramo, imikoro ngiro, amasomo ya gisirikari, akarasisi n’imyitozo ngororamubiri.
Bazigishwa kandi umumaro w’imyitwarire y’ubutagamburuzwa mu bibazo bahura nabyo bya buri munsi mu buzima, uko barushaho kuba abaranga beza b’u Rwanda hirya no hino aho baba, gusobanukirwa amateka n’amahitamo Igihugu cyakoze ngo rugere ku iterambere ry’ubu, bagire n’umwanya wo kungurana ibitekerezo mu kurushaho kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.
Laurence Nishimwe, agaragaza ko hari byinshi yari afitiye amatsiko yiteze kungukira muri iri Torero. Ati: “Hari ibintu byinshi bagenzi bacu batubanjirije mu byiciro biheruka, bagiye bigira muri iri torero; urugero nk’uburyo umuntu yakwirwanaho mu gihe atewe n’umwanzi, uko abantu bakwirinda kuba ba nyamwigendaho ahubwo bakitabira gukorera hamwe tudasigana inyuma. Dusanga izo ndangagaciro ziri muri nyinshi zizadufasha mu kubaka ahazaza”.
Ibyiciro byose uko ari 13 by’Itorero nkiri byabanje mu myaka ishize, nk’uko Minisitiri Dr Bizimana yabikomojeho, amasomo bigishijwe yabagiriye akamaro, atari ku rubyiruko gusa, ahubwo no ku gihugu n’imiryango rukomokamo.
Kuva mu mwaka wa 2008 Itorero Indangamirwa ritangiye, rimaze kwitabirwa n’abantu 4624 utabariyemo abitabiriye iki cyiciro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|