Burera: Miliyoni zirenga 459 nizo zakusanyijwe mu rwego rwo gushyigikira ikigega AgDF

Mu karere ka Burera hakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 459, 320,401 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, yaturutse mu baturage ubwabo n’abafatanya bikorwa.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07/09/2012, buri wese ku giti cye cyangwa uhagarariye abandi wari ufite icyo atanga yahabwaga ijambo akavuga icyo ashyize mu kigega Agaciro Development Fund.

Munyarugerero Celestin utuye mu murenge wa Butaro ufite ubumuga bwo kutabona niwe wabimburiye abandi muri uwo muhango, aho yatanze abikuye ku mutima amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ashimira Leta y’u Rwanda yamuhesheje Agaciro nk’ubana n’ubumuga.

Yagize ati “Mfite ubumuga bukomeye, amaso yose ntabwo abona, ariko noneho kuba igihugu kimba Agaciro, cyampesheje agaciro, kuko ntabwo nari mfite nk’aho mba nari ndi munzu igayitse cyane Nyakatsi ,ariko bampesha agaciro nanjye bangurira inzu nziza imeze neza bantuza ahantu heza irimo n’umuriro”.

Hagaragayemo umwana w’umuhungu witwa Narcisse Ryamugambi ukora akazi ko murugo watanze amafaranga y’u Rwanda 500 ayakuye ku mushahara w’ibihumbi 15 ahembwa ku kwezi.

Yagize ati “Abakozi (bo mu rugo) twahawe Agaciro … nta mukozi wo mu rugo ukirengana, twabonye ubwisanzure buhagije … imiyoborere yaratwegereye, nta mukozi ucyamburwa nk’uko abakozi bamburwaga”.

Guverineri Bose ni bamwe asobanurira abaturage iby'ikigega Agaciro Development Fund.
Guverineri Bose ni bamwe asobanurira abaturage iby’ikigega Agaciro Development Fund.

Andi mafaranga yatanzwe yaturutse mu bakozi bakora mu bigo bitandukanye byo muri Burera barimo abarezi bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye hamwe miliyoni 127 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Aimé Bosenibamwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru watangije uwo muhango, yibukije abari bawitabiriye ko nta gihugu ku isi kigeze gitera imbere kubera ko cyafashijwe n’ikindi. Avuga ko ibihugu byose bikomeye, byateye imbere kubera ubushake bw’ubuyobozi n’abaturage.

Ati: “U Rwanda uko twifuza kuba ho biri mu maboko y’Abanyarwanda, uko dushaka kubaka igihugu gikomeye nitwe tugomba kubigena”.

Yakomeje asaba abayobozi b’akarere ka Burera gukomeza gusobanurira abaturage ko amafaranga batanga yo kujya mu kigega Agaciro Development Fund ari ayo kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Muri uwo muhango kandi hatangajwe ko inkunga yo gushyigikira Agaciro Development Fund izakomeza gutangwa uko ubuyobozi buzajya bukomeza gusobanurira abatutage.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka