Burera: Miliyari icyenda zigiye gukoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, buratangaza ko bwamaze gushyikirizwa Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bitarenze umwaka utaha wa 2024, kutagira amashanyarazi muri ako Karere bizaba byabaye amateka.

Miliyari icyenda ni zo zigiye gushorwa mu gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi mu Karere ka Burera
Miliyari icyenda ni zo zigiye gushorwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Burera

Ni amafaranga ako Karere kahawe na Leta y’u Rwanda, muri gahunda y’igerageza ry’umushinga uzakorerwa mu Turere tune tw’Igihugu, wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, bitarenze umwaka wa 2024.

Bisanze hari abatuye muri imwe mu Midugudu yo muri ako Karere, bagaragaza ko bagorwa no kwihutana n’abandi mu iterambere, bitewe n’icuraburindi.

Barebwanuwe Ezeckiel wo mu Kagari ka Ruhanga agira ati: “Abana bacu ntibabona uko basubiramo amasomo. Hari abagiye bifuza gukora imishinga yo gusudira, gusya ibinyampeke, cyangwa gukora ububaji; yose yaheze mu bitekerezo, kuko tudafite ubwinyagamburiro bw’amashanyarazi twakwifashisha tuyishyira mu bikorwa. Twaheze mu bwigunge n’icuraburindi, kugeza ubu ntituzi uko tuzabyigobotora”.

Abarimo n'abatuye mu midugudu imwe n'imwe itaragezwamo amashanyarazi muri Burera bavuga ko bayasonzeye cyane
Abarimo n’abatuye mu midugudu imwe n’imwe itaragezwamo amashanyarazi muri Burera bavuga ko bayasonzeye cyane

Mu Mudugudu wa Kamukondo, na Rutoro mu Murenge wa Rusarabuye, ngo hari aho, amashanyarazi anyura hejuru y’ingo z’abaturage, akajya gucanira abo mu tundi tugari byegeranye.

Cumweru Joseph, agira ati: “Ni imidugudu myinshi yo muri kano gace, igiye ifite ingo zinyurwaho n’insinga z’amashanyarazi hejuru, ajya gucanira ingo zo mu Tugari tw’ahandi tuhakikije, nko mu Mirenge ya Kivuye, Butaro”.

“Twe twibaza niba turi abanyarwanda nk’abandi, ariko bafite icyo bazira byaratuyobeye. Gahunda zose za leta nk’umuganda, Ejo heza ndetse na Mituweri turazumvira tukanazitabira mu b’imbere; ariko kuba tuzengurutswe n’abo amajyambere yagejejweho, twe tukaba twarasigaye mu gisa n’akazitiro k’ubwigunge, bikomeje kutubabaza”.

“Ikibazo mu buyobozi bw’Umurenge n’Akarere, ntaho tutakigejeje, aho bahora batwizeza kuzohereza abatekinisiye kuza gupima ngo bikemuke, twarahebye. Yewe twanageze ubwo tubibwirira kudusaba ibyo bashaka byose twaheraho bakaduha amashanyarazi, byose byarananiranye”.

Izi mbogamizi zose, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yizeza abaturage, ko mu gihe cya vuba, zizaba zabaye amateka.

Yagize ati: “Twakwizeza abaturage ko Akarere ka Burera, kagize umugisha wo kuba ku rutonde rw’Uturere tune, twahawe ingengo y’imari izifashishwa mu igeragezwa ry’umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024”.

“Mu kuwushyira mu bikorwa, byabanjirijwe n’igenzura rinonosora inyigo zo gukwirakwiza amashanyarazi zose zari zaragiye zikorwa mu myaka yabanje, tuzihuza n’amakuru ariho y’ubungubu, tugamije kureba ko nta gace na kamwe kaba karibagiranye. Ibyo byarakozwe ndetse na raporo tuyishyikiriza Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi”.

“Hari Utugari byagiye bigaragara ko tutagira amashanyarazi na mba. Urugero nk’Akagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhunde, Akagari ka Gisizi mu Murenge wa Gahunga, n’ahandi bigaragara ko kuba hatagera amashanyarazi biteje ikibazo gikomeye. Ikiri gukorwa ni ukubarira abaturage no kugena agaciro k’imitungo yabo izangizwa, tukabizeza ko mu gihe cya vuba, aho hose amashanyarazi azaba yahagejejwe”.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bashonje bahishiwe, akanabasaba gutangira gutekereza imishinga ibyara inyungu bazakora mu gihe bazaba bagejejweho amashanyarazi.

Uwo mushinga uzatuma akarere kava kuri 69% kariho ubu mu kugira amashanyarazi, kagere hejuru ya 95%. Hakaziyongeraho n’abazakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo kubwiyo nkuru mwanditse ubu batangiye gucukura imyobo mu Murenge wa gahunga ubwo dutegereje nibindi Kandi Murakoze.

Ndindiriyimana sylvain yanditse ku itariki ya: 12-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka