Burera: Kwimura abatuye ikirwa cya Bushongo bikomeje kugorana kandi bikenewe

Kwimura abaturage ku kirwa cya Bushongo giherereye mu kiyaga cya Burera, ho mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, biracyarimo ingorane kuko Abanyabushongo batumvikana n’abashoramari bashaka kubagurira ubutaka.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, ubuyobozi bw’akarere ka Burera, bwari bwafashe gahunda yo kwimura abatuye ikirwa cya Bushongo, bakajya gutuzwa mu mudugudu hakurwa y’ikiyaga cya Burera, aho bashobora kugezwaho ibikorwa remezo ku buryo bworoshye kuko kuri icyo kirwa nta vuriro, nta mazi meza, nta mashanyarazi, nta mashuri meza, nta soko, biharangwa.

Ubwo buyobozi bwateganyaga uburyo bubiri bwo kwimura abo baturage. Ubwa mbere bwari ubwo kubashakira abashoramari ubundi bakabagurira imirima yabo bityo amafaranga babonye akazabatunga mu gihe bazaba bamaze kwimurwa.

Abatuye iki kirwa cya Bushongo ntibumvikana n'abashoramari bashaka kubagurira imirima yabo kugira ngo bimuke kuri icyo kiyaga.
Abatuye iki kirwa cya Bushongo ntibumvikana n’abashoramari bashaka kubagurira imirima yabo kugira ngo bimuke kuri icyo kiyaga.

Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubimura batagurishije imirima yabo bityo bakazajya bambuka, basubira ku kirwa cya Bushongo, bagiye guhinga imirima yabo.

Abanyabushongo bari bashimye uburyo bwa mbere bwo kubashakira abashoramari babagurira imirima yabo, bityo bakabona amafaranga, ariko mu gihe bataba babahenda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama buvuga ko abashoramari baje kuboneka ariko babajyanye ku kirwa cya Bushongo, abagituye banga kumvikana n’abo, bavuga ko bari kubahenda maze abashoramari nabo bareka kubagurira; nk’uko Kayitsinga Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, abisobanura.

Ikirwa cya Bushonga kigizwe n'urutare. Abanyabushongo basaba ko urwo rutare narwo rwashyirwa mu butaka abashoramari bashaka kubagurira.
Ikirwa cya Bushonga kigizwe n’urutare. Abanyabushongo basaba ko urwo rutare narwo rwashyirwa mu butaka abashoramari bashaka kubagurira.

Agira ati “…urebye basa n’abahenda cyane abashoramari ntibumvikane nabo. Urabona hari metero 50 zitabarwa uvuye ku kiyaga, abaturage baravugaga ngo nazo zishyurwe. Hari ahandi hantu hari ibitare, nabyo bakabibariramo ngo nabyo nibyishyurwe. Ugasanga rero abashoramari nta nyungu babibonamo…”.

“Ubutaka baba babutwambuye”

Kayitsinga akomeza avuga ko gahunda isigaye ari iyo gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ubundi bagafatanya kwimura abo baturage ku kirwa cya Bushongo ubundi bakajya bagaruka kuhahinga.

Gusa ariko iyo gahunda nayo Abanyabushongo ntibayishyigikiye ngo kuko baramutse babigenje gutyo imirima yabo baba bayigabije abashimusi; nk’uko umwe mu banyabushongo witwa Mpariyimana Vincent, abihamya.

Agira ati “…kiriya kintu bazanamo kivuga y’uko ngo bari kumvikana na REMA ngo bakazatwubakira hakurya tukajya tuza guhinga tuvuye yo, tukaza hano, ubwo ubutaka baba babutwambuye kuko ntacyo twasarura.Iki kiyaga nijoro kibamo abashimusi benshi. Ubwo ni ukuvuga ngo ibyo duhinga hano byose nibo tuba tubihingiye.”

Mpariyimana Vincent avuga ko gahunda yo kubimura bakajya bagaruka kuhahinga atari nziza kuko imirima yabo yakwigabizwa n'abashimusi.
Mpariyimana Vincent avuga ko gahunda yo kubimura bakajya bagaruka kuhahinga atari nziza kuko imirima yabo yakwigabizwa n’abashimusi.

Akomeza avuga ko aho kwimurwa gutyo bakomeza bagatura ku kirwa cyabo kuko “ twe hano ntacyo hari hadutwaye.” Yongeraho ko abashoramari babaguriye batabahenda bakwemera bakahagurisha bakimuka.

Abandi bantu batandukanye ariko bavuga ko gutura kuri icyo kirwa bituma nta terambere bageraho kuko nta bikorwa remezo bihagera. Ngo iyo bakeneye kujya mu isoko guhaha ibyo bakeneye bambuka ikiyaga bakajya hakurya bakoze urugendo rungana n’isaha bari mu bwato.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwo ruvuga ko kwiga bibagora kuko kuri icyo kirwa haba ikigo cy’amashuri abanza, nacyo gifite imiryango itatu gusa y’amashuri.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Rugarama avuga ko gahunda isigaye ari iyo kwimura abanyabushongo bakajya basubira guhinga ku kirwa bimuwe ho.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rugarama avuga ko gahunda isigaye ari iyo kwimura abanyabushongo bakajya basubira guhinga ku kirwa bimuwe ho.

Iyo barangije kwiga amashuri abanza bibasaba kwambuka ikiyaga bajya kwiga mu mashuri yisumbuye. Ngo kubona ubwato bubambutsa biragoye, ngo n’iyo babubonye hari igihe imvura n’umuyaga bibasanga mu kiyaga bikaba byatuma bagira impanuka.

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage 386.

Iyo miryango iri mu kagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama itunzwe n’ubuhinzi. Ubwato ngo nicyo gikoresho kibafasha cyane kuko bubafasha kwambuka bajya gukora imirimo itandukanye hakurya y’ikiyaga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ARIKO KUBUTAKA BWANYU MUBUFATA NKA ZAHABU MUKUMVA KO ABANYABIRWA UBUTAKA BWABO NTAGACIRO MBESE AYO MAFARANGA NIYO MUZAHA NABANYABUGESERA AZUBAKWA IKIBUGA CYINDEGE

donath yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

NTAKO MUTAGIRA NGO MUBAFASHE ARIKO BURIYA NTA OIL IRI KURI KIRIYA KIRWA?

waren yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka