Burera: Kwagura SACCO byahagaritswe kubera amabati arimo Asibesitosi

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) cyahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kwagura inyubako ikoreramo SACCO y’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, guhera tariki 30/04/2013, kubera ko iyo nyubako yari isakajwe amabati arimo Asibesitosi kandi mu kuyisakambura kugira ngo yagurwe ntihrubahirijwe amabwiriza agenga isakamburwa ry’inzu zisakajwe ayo amabati.

Amabati ya Asibesitosi atumura ivumbi ritabonwa n’amaso y’umuntu rijya mu bihaha bikazamuviramo kurwara indwara z’ibihaha zirimo kanseri y’ibihaha itagira umuti cyangwa urukingo.

Ubusanzwe inzu zisakajwe Asibesitosi zisakamburwa na barwiyemezamirimo babifite uburenganzira. Abo baba bafite imyambaro yabugenewe ituma rya vumbi riva muri ayo mabati batarihumeka, ndetse bakabasha no kurinda n’abandi kurihumeka.

Ibikorwa byo kwagura inyubako ikoreramo SACCO y'umurenge wa Cyanika byahagaritswe igeze hagati.
Ibikorwa byo kwagura inyubako ikoreramo SACCO y’umurenge wa Cyanika byahagaritswe igeze hagati.

Abagura inyubako ya SACCO y’umurenge wa Cyanika ntabwo bakurikije ayo mabwiriza. Abaturage basanzwe nibo basakambuye iyo nyubako, nta bikoresho byabugenewe bafite, maze amabati arimo Asibesitosi yavuye kuri iyo nzu bayashyira ku ruhande barekera aho.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire cyo gitangaza ko amabati arimo Asibesitosi iyo amaze gusakamburwa ku nzu ajyanwa gutabwa mu butaka ahabugenewe.

Umutoni Solange, umugenzuzi wo guca burundu Asibesitosi muri RHA yabwiye ubuyobozi bwa SACCO y’umurenge wa Cyanika ko buzakomeza ibikorwa byo gusana inyubako yabo babanje kujya gutaba ahabugenewe ababati arimo Asibesitosi yavuye kuri iyo nyubako.

Amabati arimo Asibesitosi yasakambuwe kuri SACCO y'umurenge wa Cyanika hadakurikijwe amabwiriza ndetse nta nubwo yatabwe mu butaka.
Amabati arimo Asibesitosi yasakambuwe kuri SACCO y’umurenge wa Cyanika hadakurikijwe amabwiriza ndetse nta nubwo yatabwe mu butaka.

Ayo mabati bazajya kuyataba mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo, kuko ariho hari icyobo cyabugenewe gitabwamo bene ayo mabati. Mu karere ka Burera nta cyobo nk’icyo gihari nk’uko Umutoni akomeza abisobanura.

Indwara ziterwa no guhumeka ivumbi rituruka mu mabati ya Asibesitosi zitangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’imyaka 20 na 50. Iyo ibimenyetso bigaragaye, urwaye iyo ndwara apfa mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye (ONU) bugaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 107 bapfa buri mwaka ku isi bazize indwara zituruka ku guhumeka ivumbi rituruka mu mabati ya Asibesitosi.

Abasakambura inzu zisakaje amabati arimo Asibesitosi baba bafite ibikoresho byabugenewe kandi babifitiye uburenganzira.
Abasakambura inzu zisakaje amabati arimo Asibesitosi baba bafite ibikoresho byabugenewe kandi babifitiye uburenganzira.

Mu Rwanda nta bushakashatsi bwari bwakorwa bugaragaza abantu baba barishwe n’ingaruka mbi zituruka kuri Asibesitosi ariko ngo birashoboka ko haba hari abantu baba barapfuye bazize indwara ziterwa no guhumeka ivumbi rituruka muri ayo mabati.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyakora ni byiza ko inzego zikora ibishoboka zikarinda ubuzima bw’abaturage ariko uburyo ikibazo cya asbestos gifatwa na RHA urabona ko harimo cyane gushaka gutanga akazi kuri rwiyemezamirimo kurusha kwita ku buzima bw’abaturage. None se ni gute wasobanura ko kugeza ubu amazu ya leta atabarika ariho iyo asbestos, amazi ava kuri ayo mazu arafatwa agakoresshwa imirimo inyuranye igira aho ihurira n’ubuzima bw’abantu barangiza bagakomeza cyane uburyo bwo kuzikuraho ku buryo haba hari icyobo kimwe kiri i Kamonyi, rwiyemezamirimo umwe ugomba kuzikuraho..... harimo ikintu kidasobanutse neza niba koko RHA igamije gufasha abaturage gukira asbestos. none se uyu murenge ko bazikuyeho yego barakosheje abu ko zirunze hariya nazibonye kubahagarika kubaka gusa bizakemura iki ko hagombye kuboneka ibikoresho zibikwamo mu gihe zitegerejwe kujya gutabwa iyo ikantarange. Kandi muribuka dead line yari yatanzwe kuri iki gikorwa. Let us be practical please kandi si murwanda gusa iki kibazo kiri ariko uburyo RHA icyifatamo ntubuzagukemura vuba. Thanks.

John yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ibyo mu Rwanda byose ni ugukabya gusa. Akantu gato baragakuririza ariko igifitiye abaturage akamaro bakacyirengagiza. Buriya ntihabuze igikomerezwa gifite isoko ry’amabati ya fake yamuhezeho agirango ahangike abaturage ku ngufu. Tubitege amaso, n’akataraza kari mu nzira.

Mbonyuburyo yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka