Burera: Ku myaka 91 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 71

Umusaza witwa Nsekerabanzi Daniel, ufite imyaka 91 y’amavuko, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we ufite imyaka 71 y’amavuko kugira ngo babane byemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2013 nibwo uyu mukambwe n’umukecuru we basezeranye, bakemeza ko nta pfunwe bibatera n’ubwo basezeranye bashaje.

Nsekerabanzi avuga ko impamvu atari yarasezeranye n’uwo mugore we mbere ariko yari umugore muto. Ngo yari abatunze ari babiri noneho umugore mukuru, ariwe bari barasezeranye, aza kwitaba Imana biba ngombwa ko agumana n’uwo muto kandi batari barasezeranye.

Ikindi ngo ni uko ubuyobozi butemeraga ko asezerana n’abagore babiri bityo akabana nabo ariko yarasezeranye n’umwe ariwe mukuru, nk’uko yakomeje abivuga.

Yagize ati: “Barambwira bati noneho ko ubwo mukuru apfuye, uwo nguwo usigaye muzasezerane. Mbere bavugaga ko (umugore) umutoya adasezerana. Kuko nasezeranye n’uwo mukuru bati ‘noneho umutoya ntiyasezerana.”

Nsekerabanzi akomeza avuga ko umugore mukuru, banganaga mu myaka, yitabye Imana mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Ngo gusezerana bigirira akamaro abakobwa

N’ubwo uyu musaza ariko asezeranye n’uwo mugore we muto, bigaragara ko adasobanukiwe n’impamvu asezeranye ageze mu zabukuru ukurikije uburyo abisobanura.

Agira ati “(gusezerana) bigafitiye (akamaro) ahari abakobwa cyangwa abasore naho njyewe se kureba nshaje! Naho njye bimfitiye akamaro ki?”

Nsekerabanzi akomeza avuga ko gusezerana imbere y’amategeko bifite akamaro ariko ngo abo bigafitiye cyane ni abakobwa kuko bituma badaharikwa mu buryo bworoshye.

Agira ati “…(akamaro) bigafitiye abakobwa. Kuko kumuharika biba bigoye. Nicyo abakobwa babyishimira…kugira ngo abagabo batazabaharika. Utarasezeranye nawe mushobora gutandukanira ku murenge. Naho uwo mwasezeranye! Eh mwatandkanira he?”

Yongera ho ko impamvu yari yaraharitse umugore mukuru kandi bari barasezeranye ari uko hari mu gihe cya kera igihe guharika byari biriho cyane.

Nyiranzayino Veronique, umukecuru wasezeranye na Nsekerabanzi, avuga ko kuba yasezaranye n’umugabo we byemewe n’amategeko byamushimishije ngo kuko bizatuma abaho noneho yumva ntacyo yishinja.

Agira ati “Nabaga no mu itorero bakavuga ngo ndi umugore wa kabiri bikambabaza cyane, none ubungubu byagiye mu buryo, ubu mbese bigiye kujya mu gaciro njye nkorera Imana, nsobanutse no muri leta nsobanuke mo.”

Iyo ukurikiye ibyo umusaza Nsekerabanzi avuga ku bijyenye no gusezerana byumvikana ko mu giturage hakiri abatarasobanukirwa n’akamaro ko gusezerana. Bishaka kuvuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gukomeza kwigisha abaturage kugira ngo babisobanukirwe neza.

Nsekerabanzi avuga ko atazi umubare nyawo w’abana yaba yarabyaranye n’abo bagore be bombi. Gusa ariko ngo yibuka ko umugore muto babyaranye abana umunani ariko ngo batatu muri bo barapfuye ngo ubu hariho batanu b’abakobwa.

Yongeraho ko abana yibuka yabyaranye n’umugore we mukuru ari batandatu barimo bane bitabye Imana n’abandi babiri b’abakobwa bakiri ho. Ngo impamvu atabibuka neza ni uko yapfushije abana benshi.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka