Burera: Koperative y’abahoze bakora forode yatanze agera ku bihumbi 120 muri AgDF
Cyanika Cross Border, Koperative y’abahoze bakora forode, bazwi ku izina ry’ “abafozi”, biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bakusanya amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Koperative “Cyanika Cross Border” igizwe n’abanyamuryango 65, buri munyamuryango akaba yaratanze uko yishoboye mu gukusanya umusazu, nk’uko bitangazwa na Odette Muhabwazina, Umuyobozi mukuru w’iyo koperative.
Akomeza avuga ko uwo musanzu batanze uziyongera kuko abanyamuryango bakomeza kwiyongera.

Iyi koperative ifite icyicaro mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, igizwe n’abagore n’abagabo bari basanzwe bakura ibicuruzwa bitandukanye muri Uganda bakabizana mu Rwanda bidatanze umusoro.
Abo bagabo n’abagore bavuga ko bagikora forode bahuriragamo n’ibibazo bikomeye kandi bigira ingaruka mu buzima bwabo.
Abagore bavuga ko bahuriraga mo n’ibibazo byinshi birimo gufatwa ku ngufu, gutwara inda z’indaro no kwandura SIDA. Ababaga bafite abagabo nabo byarabasenyeraga kubera kutumvikana n’abagabo babo.
Iyi koperative yatangiye imirimo tariki 21/11/2012 ariko itangira ku mugaragaro tariki 18/01/2013. Abayigize biyemeje gufasha Rwanda Revenue Authority (RRA), ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kurwanya forode.
Ubuyobozi nabwo bubasezeranya ubufasha kugira ngo bakomeze batere imbere. RRA yemera ko izababa hafi kugira ngo ibasobanurire ibijyanye n’umusoro, aho ndetse ivuga ko izanabatera inkunga mu iterambere ryabo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kbs hano kumupaka
Ko abafozi bambuka
buri munsi batwaye
inzoga za kanyanga,sky,chief waragi,amashashi aya
y’umunyu,nizindi nzoga nyinshi kandi zitandukanye, kbs ntabwo
mugira icyo mukora
kuko barafora barangiza bakagura inzira n’abasirikare bitwa ko aribo barwanya mwene ibyo.