Burera: Inzoga yitwa “Umurahanyoni” yari yivuganye umukobwa w’imyaka 16

Umwana w’umukobwa ufite imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, yanyweye ikigage kizwi ku izina ry’Umurahanyoni arasinda cyane, ata ubwenge hafi yo kwitaba Imana.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ku wa gatandatu tariki 15/12/2012, uyu mukobwa ari kumwe n’abandi bakobwa babiri b’inshuti ze batembereye muri Santere ya Rugarama, iri mu murenge wa Rugarama, gusura umugabo witwa Haramba ucuruza ubushera muri iyo santere.

Ubwo bari batashye ngo banyuze mu kabari Haramba acururizamo ubushera, aribwo uwo mwana w’umukobwa yanywaga “Umurahanyoni”; nk’uko bisobanurwa n’umwe muri abo bakobwa utashatse kwivuga izina.

Ngo ajya kunywa “Umurahanyoni” baramubujije ariko we aratsimbarara. Ngo yahise awunywa atangira kumererwa nabi avuga ko munda hari kumurya. Bagenzi be bahise bafata icyemezo cyo kujya kumutegera ngo atahe. Mu nzira bagiye gutega ngo nibwo yahise atangira kuruka, acika intege, kugenda biramunanira ahita aryama hasi.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga ahabereye ibyo, yasanze uwo mukobwa aryamye hasi, atinyagambura, yumva ariko atabasha kuvuga. Bamwe mu baturage bari bahari bari bumiwe bavuga ko biteye agahinda ariko bakongeraho ko uwo mukobwa aza gusinduka akaba muzima.

Bamwe mu batuye santere ya Rugarama bavuga ko basanzwe babona abantu “Umurahanyoni” wasindishije. Ikigaragaza ko umuntu yasindishijwe nawo ngo ni uko nta bwenge aba afite kuburyo bashobora kumukoresha ibyo bishakiye ariko ntabimenye.

Bizimana, umwe muri abo baturage, avuga ko uwanyoye “Umurahanyoni” nta mbaraga na nke aba afite kandi ngo n’ururimi rwe ruba rwagobwe atabasha kuvuga, ubundi akaryama gusa atanyeganyega. Ngo yongera kugarura ubwenge hashize nk’amasaha umunani kuburyo bamwe babigereranya n’ikinya.

Twagirayezu Vincent we avuga ko inzoga y’Umurahanyoni ari ikigage gisanzwe bashyiramo umusemburo wa kizungu (bita igitubura) ukoreshwa igihe bari guponda umutsima bakoramo amandazi. Iyo bawushyize muri uwo mutsima uratubuka ukaba munini.

Twagirayezu Vincent ahamya ko umurahanyoni bashyira mo umusemburo ukoreshwa mu mandazi.
Twagirayezu Vincent ahamya ko umurahanyoni bashyira mo umusemburo ukoreshwa mu mandazi.

Abandi baturage bo ariko bavuga ko batazi icyo bashyira mu murahanyoni, bakurikije uburyo uwunyweye ata ubwenge. Hari bamwe banavuga ko baba bashyiramo ifumbire mva ruganda n’ubwo batabyemeza neza.

Inzoga y’“Umurahanyoni” izwi ku yandi mazina nka “Umunini”, Umumanurajipo” n’ayandi, ubuyobozi bw’akarere ka Burera buyifata nk’ikiyobyabwenge kuburyo bakora umukwabo wo gushaka utubari tuyicuruza kugira ngo bayimene.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera ariko bavuga ko n’ubwo ubuyobozi bushyiramo ingufu mu kurwanya iyo nzoga, ngo abayicuruza ntibabireka. Ngo iyo ubuyobozi bwayimennye, hashira iminsi mike abayicuruzaga bakongera kuyicuruza.

Abo baturage bakomeza basaba ubuyobozi gufata ingamba zikomeye zo kurandura burundu umurahanyoni kuko usindisha abantu bakamererwa nabi kandi ngo ushobora no kuzahitana umuntu.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 5 )

none se uyu uvuga ko iyo itariki itaragerwaho we yaba yasomye ku mumanurajipo mubwire .

douce yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

tout homme est faible,ntawutibeshya

innocent yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

ntawutibeshya,tout homme est faible/not weak

innocent yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

Nibyo koko JOHN nk’uko wabyiyandikiye Le 15/12/2102 koko ntiragerwaho ,reba umwaka wanditse nawe ntuzigera uwugeramo yewe sinzi niba n’umwana wawe azahagera;ariko uwo umunyamakuru yanditse niwo ungera usome neza.Urakoze ko wongeye gusoma neza.

IRADUKUNDA Dieudonne yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

Ariko mwagiye mureka kutubeshya iyi tariki y’uyu mwaka twari twayigerah koko?
15/12/2102

AKAGABO John yanditse ku itariki ya: 16-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka