Burera: ‘Intore Solution’ igiye kubafasha kunoza ibikorwa by’Umuryango FPR-Inkotanyi

Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ukomeje gukaza gahunda yo gutanga ubumenyi hubakiwe ku rubyiruko, rufatwa nk’umusingi w’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, abanyamyuryango bakishimira ibikorwa by’indashyikirwa bagenda bageraho, birimo guhanga udushya, nko kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe “Intore Solution”.

Intore Solution ngo izabafasha kumenya abanyamuryango bose bari mu karere
Intore Solution ngo izabafasha kumenya abanyamuryango bose bari mu karere

Ni mu rwego rwo kurushaho kumenya neza abanyamuryango nyabo ba FPR-Inkotanyi, nk’uko Chairperson w’uwo Muryango mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yabitangarije Kigali Today.

Hari mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo atangirwa muri gahunda yiswe Ishuri ry’umuryango wabaye ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, ku rubyiruko 1761 ruturuka mu mirenge inyuranye yo mu Karere ka Burera, rwari rumaze amezi atatu rutozwa indangagaciro z’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, aho rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka zikenewe mu muryango Nyarwanda.

Uwo muyobozi yavuze ko gahunda yo kwandika abanyamuryango hifashishijwe ikoranabuhanga, bizabafasha gutanga umusanzu mu buryo buboroheye kandi binyuze mu mucyo, kubera ko bazaba bazwi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere.

Ati “Kwandika abanyamuryango mu Intore Solution, bizadufasha kumenya abanyamuryango bari muri system bijyanye n’ikoranabuhanga, ku buryo urebye muri system ya Intore solution, akaba yavuga ati abanyamuryango bo mu Karere ka Burera barangana batya, yareba mu mudugudu akabona uko bangana, no mu murenge uyu n’uyu akababona”.

Abasoje amasomo biyemeje kujya kuba intangarugero aho batuye
Abasoje amasomo biyemeje kujya kuba intangarugero aho batuye

Arongera ati “Aho turimo kwerekeza n’ibindi bikorwa byose by’umuryango bigomba kugaragara mu ikoranabuhanga, ku buryo utanze umusanzu ugera aho ugomba kugera kuko biba bigaragara, turashima ko muri iki gikorwa cya Intore solution, Akarere ka Burera kaza ku isonga ku rwego rw’igihugu”.

Uwanyirigira yavuze ku bindi bikorwa by’udushya bikomeje guca uduhigo ku rwego rw’igihugu, birimo ubukangurambaga bukomeje gukorwa mu gutanga umusanzu w’umuryango, mu mwaka umwe umusanzu wiyongeraho amafaranga akabakaba miliyoni 47.

Ati “Ku kijyanye n’ubukangurambaga bukomeje gukorwa birazamura imitangire y’umusanzu w’umuryango, aho mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, Akarere ka Burera kari kinjije Miliyoni zisagaho gato 74, mu gihe muri 2019-2020 twasoje twinjije asaga miliyoni 121, bivuze ko umusanzu wiyongereyeho miliyoni zikabakaba 47. Dufite intego z’uko umusanzu w’umuryango uzakomeza kwiyongera kurushaho”.

Uwiduhaye Alliance wabaye uwa mbere yashyikirijwe inka
Uwiduhaye Alliance wabaye uwa mbere yashyikirijwe inka

Ibyo bikorwa kugira ngo bigerweho, Intara y’Amajyaruguru yihaye umuhigo mu turere twose tuyigize wo gukoresha amahugurwa y’amezi atatu abahuriye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi muri gahunda yiswe “Ishuri ry’umuryango”, ku ikubitiro hakaba hamaze guhugurwa abasaga 8,000 mu turere dutanu tugize iyo ntara.

Mu Karere ka Burera ahamaze guhugurwa 1761, harimo na bamwe mu bahagarariye Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu midugudu isaga 500 yo muri ako karere.

Urwo rubyiruko rwasoje amasomo ku rwego rw’akarere nyuma yuko ruhize abandi mu mirenge, ababaye indashyikirwa mu mitsindire y’ibazwa ryateguwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Burera, rwahawe ishimwe ririmo Inka, amagare, smart phone n’ibindi.

Senateri Habineza Faustin ashimira umwe mubahize abandi
Senateri Habineza Faustin ashimira umwe mubahize abandi

Uwiduhaye Alliance wahize abandi atsindiye ku manota 27.5/30, ati “Ishuri ry’umuryango riranyubatse, najyaga numva Umuryango wa FPR-Inkotanyi ariko sinsobanukirwe neza imikorere yawo, ariko naraje ndiga, nsanga kumenya uyu muryango ni iby’agaciro, abo nasize nanjye ndabigisha mbabwire ibyiza byawo”.

Arongera ati “Twize uko wavutse, twiga intego zawo n’icyo ugamije, ibikorwa byawo binjyamo. Ndetse ni nanjye wahize abandi none bampembye inka, ningera mu rugo imodoka igaparika nkavanamo igihembo mpawe, abakigaragara mu ngeso mbi barahakura isomo bifuze kuwugana, nanjye niyemeje kubigisha bakamenya ibibi by’ibiyobyabwenge”.

Hakizimana Adrien ati “Umuryango ntabwo nari nakawusobanukiwe neza, aya masomo noneho aramfashije, twigishijwe uko umuryango wa FPR-Inkoranyi wageze mu Rwanda, intego zawo, imigabo n’imigambi n’uburyo umuryango ubayeho, ni umuryango mwiza nashishikariza abandi kuwujyamo kuko ntawe uheza”.

Arongera ati “Nk’ubu turatsinze baraduhembye, ibihembo tugiye kubitahana, nkanjye bampembye igare nyuma yuko banyigishije ntsinda neza ku murenge, ku karere nabwo ndatsinda. Umuntu wese urabona ibihembo baduhembye byanga byakunda aragira inyota yo kuza muri uyu muryango, turabibashishikariza kandi baraza, nitwe musemburo w’umuryango, tugiye kuba intangarugero muri sosiyete twigishe abandi indangagaciro z’Umunyarwanda.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru, urubyiruko rusaga 8,000 rumaze guhabwa amasomo y’icyiciro cya mbere mu ishuri ry’umuryango, aho iyo gahunda ikomereza ku bindi byiciro, mu rwego rwo gufasha urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame n’indangagaciro z’umuryango.

Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro, arashishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe Leta yarushyiriyeho yo guharanira kwigira, birinda ibyabashora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge.

Chairperson w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera yagaragaje bimwe mu byagezweho bituma ako karere kaza ku isonga
Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera yagaragaje bimwe mu byagezweho bituma ako karere kaza ku isonga

Byiringiro akaba akomeje guhamagarira urubyiruko kugana umuryango wa FPR-Inkotanyi ati “Icyiza cyo kuba mu muryango wa RPF, iyo ugezemo bakwigisha uburyo bwo gukunda igihugu cyawe, ukamenya uko ugomba kugikorera kandi ukacyitangira ukora n’ibikorwa bishobora kuzamura iterambere ry’umuturage”.

Murabizi ko urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, ku bufatanye n’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri uwo muryango twatangije igikorwa cyo kubakira abatishoboye, kuremera urubyiruko ingurube n’andi matungo na n’ubu kigikomeza”.

Arongera ati “Umuryango wadutoje gukunda igihugu, kumenya ko hari bakuru bacu bacyitangiye bakimenera amaraso, natwe urubyiruko byadufashije gukunda igihugu dore ko uwo muryango ariwo mubyeyi wadutoje ko tugomba guharanira kubaka igihugu, udufungura mu mitekerereze tumenya ko ari twe mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza. Kuba mu muryango wa FPR-Inkotanyi nta gihombo kirimo, ni ibisubizo gusa, nkanjye uwo muryango wantoje kugira indangagaciro zo gukunda igihugu ariko no kurangwa n’imyitwarire myiza no kubana neza n’abandi, Umuryango wa FPR-Inkotanyi kuri njye ni ubuzima”.

Chairperson Uwangirigira kandi yagarutse ku byiza uyu muryango umuze kugeraho mu Karere ka Burera, birimo kubakira abatishoboye aho mu mwaka umwe bubatse inzu 18 zifite ibikoni n’ubwiherero, asaba urundi rubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe rukaza kuvoma ubumenyi mu cyiciro kigiye gutangira cy’Ishuri ry’umuryango.

Ati “Tugomba kubaka iri rerero rikagera ku rwego rw’umudugudu, icya mbere tubasaba ni ukwera imbuto bijyanye n’indangagaciro no kuba umusemburo w’iterambere mu baturage, urubyiruko rwose ni muze muvome ku isoko ry’ubumenyi dukesha iri terambere tugenda tugeraho”.

Mu bayobozi bose bitabiriye icyo gikorwa, yaba Guverineri Nyirarugero Dancille, Umunyamuryango w’icyubahiro wa FPR-Inkotanyi, yaba Senateri Dr Habineza Faustin na Nirere Marie Goreth, Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bose mu mpanuro zabo bagarutse ku basoje amasomo aho basabwe kwera imbuto mu Banyarwanda, berekana ishusho nyayo y’umuryango n’ingangagaciro zawo.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Muri uwo muhango urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 17, barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka