Burera: Ingengo y’imari yagabanutseho amafaranga arenga miliyoni 300

Ingengo y’imari y’akarere ka Burera y’umwaka wa 2014-2015 yagabanutseho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 300 ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2013-2014.

Ingengo y’imari y’akarere ka Burera y’umwaka wa 2013-2014 yanganaga na Miliyari 10 na miliyoni 899 n’ibihumbi 693 n’amafaranga 988. Naho iy’umwaka wa 2014-2015 yo ingana na miliyari 10 na Miliyoni 541 n’ibihumbi 209 n’amafaranga 821.

Bumbakare Pierre Celestin asaba ubuyobozi bw'akarere ka Burera gutanga amasoko hakiri kare kugira ngo amafaranga y'ingo y'imari azakoreshwe neza.
Bumbakare Pierre Celestin asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gutanga amasoko hakiri kare kugira ngo amafaranga y’ingo y’imari azakoreshwe neza.

Ku wa gatanu tariki ya 27/06/2014, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwamurikiraga iyo ngengo y’imari inama njyanama y’ako karere, bwavuze ko impamvu yagabanutse ari uko hari bamwe mu bafatanyabikorwa batatanze amafaranga.

Kamanzi Raymond, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Burera, ubwo yasobanuraga ibijyane n’iyo ngengo y’imari abajyanama bibanze ahanini ku igabanuka ryayo. Gusa ariko asobanura impamvu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Burera ari gusobanurira abagize njyanama y'ako karere ibijyanye n'ingengo y'imari y'umwaka wa 2014-2015.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Burera ari gusobanurira abagize njyanama y’ako karere ibijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.

Agira ati “Ahanini burya abafatanyabikorwa dukorana umwaka k’uwundi bagenda bahinduka. Nk’umwaka ushize (2013-2014) twari dufite umufatanyabikorwa witwa UNICEF (Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana), hari imishinga myinshi y’amazi yadufashagamo ariko muri uyu mwaka (2014-2015) ntabwo yagarutse.

“Amafaranga twari twashyize mu ngengo y’imari y’umwaka ushize (2013-2014), twari twayavanye muri uwo mufatanyabikorwa, uyu mwaka (2014-2015) ntabwo yagaragayemo niyo mpamvu ubona ko ingengo y’imari yagabanutse.”

Akomeza avuga ko amafaranga menshi agize iyo ngengo y’imari azashyirwa ahanini mu bikorwa by’uburezi, mu buvuzi, mu bikorwa remezo ndetse no mu bindi bikorwa biteza imbere abaturage.

Ikindi cyagaragaye muri iyo ngengo y’imari ni uko amafaranga aturuka mu banyaburera akiri hasi ugereranyije n’aturuka mu baterankunga. Muri izo miliyari 10 zirenga, amafaranga yaturutse mu karere ka Burera arenga ho gato miliyari imwe gusa.

Ayo nayo akaba yaraturutse mu misoro y’akarere ingana na miliyoni 530. Andi asigaye yo ngo azaturuka mu bikorwa by’umuganda w’abaturage.

Kamanzi avuga ko ariko hari gahunda ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufite bwo kongera amafaranga aturuka mu baturage cyane cyane aturuka mu misoro. Aha niho ahera ashishikariza abikorera ndetse n’abandi bashoramari kujya gushora imari yabo mu karere ka Burera ngo kuko hari amahirwe menshi.

Agira ati “Mu ngamba akarere gafite ni ukuzamura ibikorwa remezo bishobora kudufasha kuzamura uwo musoro w’akarere.

Nk’uko mwabonye iriya mihanda izubakwa, nk’uko mwabonye ziriya nyubako z’amahoteli zizubakwa ku biyaga (Burera na Ruhondo), ibi byose bizazana abashoramari mu karere kacu, kandi twizera ko iyo baje bagakora nabo bafasha mu kwinjiza imisoro y’akarere.”

Inama njyanama y’akarere ka Burera ikaba yemeje iyo ngengo y’imari ariko isaba ubuyobozi gutangira gutanga amasoko hakiri kare kugira ngo ayo mafaranga yateganyijwe azakoreshwe uko bikwiye.

Bumbakare Pierre Celestin, perezida wa njyanama y’ako karere, akaba yanasabye ubuyobozi kumenyesha abanyaburera bose ibikorwa bizabakorerwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2014.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ndacyekako akenshi muturere rwose habura abuvugizi bashoboye kandi bari ambitious kukuzamura akarere, kuko abafatanyabikorwa nabo bisaba kubakurura ukoresheje uburyo bwose bushoboka kandi bisaba umwete ukamera nkuwikorera,

manzi yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka