Burera: Imiryango 39 y’abasigajwe inyuma n’amateka yasezeranye byemewe n’amategeko

Imiryango 39 y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera yasezeranye imbere y’amategeko, tariki 28/06/2012, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho yabo mu miryango.

Abasezeranye bari biganjemo abari bamaze igihe kirekire babana, barimo abakecuru n’abasaza. Batangaza ko babanaga bitemewe n’amategeko kubera kutamenya agaciro kabyo.

Ntuyenabo Felicien yari amaranye igihe kigera ku myaka 16 n’umugore we witwa Bendanakize Joséphine, batarasezeranye avuga ko kuba basezeranye byemewe n’amategeko umubano wabo ugiye kurushaho kuba mwiza.

Agira ati “…igihe ndangije gusezerana n’umugore wanjye nkaba mfite ikizere cyanjye nawe ko tuzabana dukurikije amasezerano duhanye imbere y’amategeko…inyigisho nkuyemo mbere na mbere ni uko jye na madamu wanjye ubu tubaye umwe nta kigomba kuzatunyuramo…”.

Ntuyenabo avuga ko kuba atarasezeranye mbere ari uko yabaga mu bwigunge. Aho amariye kujya aho abandi bari bamwunguye inama bituma afata icyemeze cyo gusezerana n’umugore we nk’uko yabitangaje.

Uyu mukecuru yavutse mu mwaka wa 1916 akaba yasezeranye n'umugabo we byemewe n'amategeko.
Uyu mukecuru yavutse mu mwaka wa 1916 akaba yasezeranye n’umugabo we byemewe n’amategeko.

Abasigajwe inyuma n’amateka ni Abanyarwanda nk’abandi akaba ariyo mpamvu nabo bagomba kugendana n’abandi Banyarwanda ntawe usigaye inyuma; nk’uko byasobanuwe na Munyampirwa Maximilien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro.

Ubuyobozi bwegereye abasigajwe inyuma n’amateka burabaganiriza bubereka ibyiza byo gusezerana byemewe n’amategeko, nabo barabyemera, akaba ariyo mpamvu bazezeranye ku bushake bwabo; nk’uko Munyampirwa abisobanura.

Uwo muhango wo gusezeranya byemewe n’amategeko iyo kiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, wabaye ku bufatanye bw’umurenge wa Butaro ndetse n’umuryango Partners In Health (Inshuti Mu Buzima) ufasha abakene mu guteza imbere ubuzima bwabo.

Imwe mu miryango yasezeranye n'abayiherekeje.
Imwe mu miryango yasezeranye n’abayiherekeje.

Kuva uwo muryango watangira gukorera mu karere ka Burera mu mwaka wa 2008, wasanze abo basigajwe inyuma n’amateka babayeho mu buzima bubi, maze mu bufatanye bw’uwo muryango n’ubuyobozi bw’uburenge wa Butaro babasha kubakira amazu iyo miryango uko ari 39; nk’uko Joel Mubirigi ushinzwe ubuvuzi muri Partners In Health abisobanura.

Abasezeranye bose bigishijwe ko gusezerana byemewe n’amategeko bituma abashakanye ndetse n’abana babo bagira uburenganzira ku mitungo yabo. Bituma kandi ntawuhuguza undi imitungo kuko ubuyobozi bubizi nk’uko babyigishwe.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka